Inama ya G-7 yatangiye uyu munsi i Hiroshima m'u Buyapani, ibintu Abayapani batishimiye.

Uyu munsi nibwo byari biteganyijwe ko iyi nama ya G-7 itangira i Hiroshima ho m'u Buyapani, ni Inama ihuza Ibihugu bikize ku Isi

Inama ya G-7 yatangiye uyu munsi i Hiroshima m'u Buyapani, ibintu Abayapani batishimiye.

Inama ya G-7 yatangiye uyu munsi,  Abategetsi b'Ibihugu 7 bikize bajya gusura Urwibutso rw'Abazize ibisasu bya Nikeleyeri ruherereye mu m'Amajyepfu y'Ubuyapani ( Hirishima Peace Memorial Park ), ibi bisasu  byatewe kuri uyu mugi iyi nama yabereyemo mu 1945 ndetse no kumugi wa Nagasaki, bikaba byaratewe na Leta zunze ubumwe za America.

Ibi bikaba bivuze ikintu kinini kuba Abategetsi b'Ibihugu bikomeye bateraniye kuri uru Rwibutso bunamira Abazize ibisasu kirimbuzi.

Ibihugu byitabira iyi nama ni: Leta zunze ubumwe za America, Ubuyapani, Ubudage, Ubwami bw'Ubwongereza, Ubufaransa, Ubutaliyano na  Canada. Ibi nibyo bihugu bihuriye muri aka gatsiko kagizwe n'Ibihugu bikize kandi bivuga ko bifite Demukarasi kurusha ibindi.

Iyi nama bikaba biteganijwe ko abayiteraniyemo baganira k'Ubukungu, Politiki, Ikibazo cy'Uburusiya na Ukraine, ihindagurika ry'ibihe, umutekano, ingufu, uburinganire, Ikibazo cya Taiwan n'Ubushinwa ndetse n'ikibazo cy'igerageza ry'Intwaro rya hato na ghato rikorwa na Korea ya Ruguru.

Iri huriro ry'Ibi Bihugu ryatangiye mu 1973, nyuma y'Ikibazo cy'ihungabana ry'ibikomoka kuri Petelori. Rishingwa kugira ngo Ibihugu bikize bige biganiriramo ibirebana n'Ubukungu bw'Isi, cyane cyane ibibazo Ubukungu bw'ISI  buhura nabyo.

Umusaruro mbumbe w'ibi Bihugu ni Miliyalidi 40 z'amadolari ya America kumwaka.

Uburusiya butarigarurira Umwigimbakirwa wa Crimea, iri tsinda ryari rigizwe n'Ibihugu 8. Ryitwa G-8, nyuma yaho ibyo bibereye, Uburusiya bwakuwemo mu 2014 hasigara G-7.

Uburusiya bwari bwarinjiye muri uyu muryango mu 1998.

Uyobora uyu muryango ahinduka buri mwaka, muri uyu mwaka ubu ni Ubuyapani bukaba buzasimburwa n'Ubutaliyano mu 2024.

                         Ibihugu byatumiwe muri iyi nama ya G-7.

Hatumiwe Australia, Brazil, Comoros [ ubu iyoboye Ubumwe bwa Africa ], Cook Islands [ Ibirwa bihagarariye ibirwa byose biherereye mu Inyanja ya Pacifique ], Ubuhindi  Ubu buhagarariye G-20, Indonesia ihagarariye Ibihugu bibarizwa mu Amajyepfo y'Inyanja ya Pacifique, Korea y'Epfo na Vietnam. Ibi Bihugu byose byatumiwe bikaba inshuti za America.

Bamwe mu Baturage bo mu Buyapani, ntibishimiye iyi nama ya G-7 biraye mu mihanda barayamagana, bavuga ko ari ibihugu byabagashakabuhake bidakwiye ko byateranira muri iki gihugu cyabo, bamaganye kandi intamabara yo muri Ukraine, bamagana intambara itutumba hagati y'Ubushinwa na Taiwan ndetse bamagana no kuba hakongera gukoreshwa intwaro Kirimbuzi.