Igihugu kizagerageza gufata Putin kizaba kiyahuye, Medvedev.

Medvedev ati uzagerageza guta muri yombi Putin yitwaje inyandiko za ICC ntakindi azaba ashaka uretse intamba kandi irimo ibiturika bya nyabyo. Uwahoze ari Perezida w’u Burusiya Dmitry Medvedev yabuye ibihugu byo m’uburengerazuba ko igihugu kizagerageza gufata Putin, ko Uburusiya buzakirasaho ama bombe akaze cyane.

Igihugu kizagerageza gufata Putin kizaba kiyahuye, Medvedev.

Ibi abivuze nyuma y’aho avugiye ko impapuro ICC yasohoye zo guta muri yombi Putin, Ko nta handi zakoreshwa usibye mubwiherero gusa, izi mpapuro Abarusiya benshi bagaragaje ko ari ntacyo zivuze kuri Perezida wabo, bavuga ko Uburusiya buzashyigikira Putin ku buryo bwose ushoboka.

Medvedev yongeyeho ko Urukiko mpuzamahanga ruhana ibyaha ICC ko rutemewe n’Uburusiya, Ubushinwa na America, ibi bihugu ntabwo byasinye ku masezerano ashyiraho uru rukiko, Uburusiya n’Ubushinwa byo bivuga ko uru rukiko ari igikoresho cy’ibihugu byo m’uburengerazuba.

Abashyigikiye Putin mu Burusiya bakaba bafunguye intambara kumugaragaro ku Gihugu icyo ari cyo cyose cyagerageza guta muri yombi Perezida wabo Putin kitwaje impapuro za ICC (ICC warrant).

Medvedev ati Uburusiya buzarunda ibiturika ku gihugu kizagerageza gukora ibyo, ibi abivuze nyuma y’aho ahaye gasopo ICC ko nayo nitareba neza Ko izarimburwa hakoreshejwe missiles za hypersonic zarasirwa k’ubwato mu nyanja ya Ruguru ho muri Arctic.