America irashinja Ubushinwa guha intwaro Uburusiya.

Intambara iri kubera muri Ukraine iri kugenda ihindura isura, ubu haravugwa ko Ubushinwa buri gufasha Uburusiya. Aya makuru aratangaza n’Uburengerazuba, buvuga ko Ubushinwa bufasha Uburusiya, ngo bwohereza intwaro zijya kurwanya abanya_Ukraine.

America irashinja Ubushinwa guha intwaro Uburusiya.

Uburengerazuba Kandi buravuga Ko bufite ibimenyetso byizewe bifatika byerekana ko Ubushinwa bufasha Uburusiya, bati Ubushinwa bwohereza intwaro mu Burusiya zica abanya_Ukraine.

Uburengerazuba buravuga ibi na bwo bwohereza intwaro muri iki Gihugu cya Ukraine, ari nako bohereza yo ibifaru nka Abrams bikorwa na America, Leopard 2 bikorwa n’Ubudage, imyitozo ihabwa ingabo za Ukraine bikozwe na NATO ndetse n’ibindi bikoresho bya gisilikare byinshi NATO iha Ukraine kugirango yirwaneho, ukongeraho n’amakuru y’ubutasi n’ubundi bujyanama mu bya gisilikare.

Ubundi byari bizwi neza ko Ubushinwa bufasha Uburusiya muri Dipolomasi cyane nko kwitambika ibyemezo bimwe na bimwe ndetse no kubangamira imyanzuro y’uburengerazuba, ariko Uburenganzira buravuga Ko atari ibyo gusa ahubwo Ko Ubushinwa buha intwaro Uburusiya Kandi hari n’ibimenyetso bwiteguye gushyira hanze bikabonwa n’amahanga, nayo akibonera ngo ukuntu Ubushinwa buri gutanga intwaro zirimbura abanya_Ukraine.

Perezida Xi Jinping arateganya gusura Uburusiya mu kwezi kwa 3 cyangwa ukwa 4, hagati muri aya mezi ategerejwe I Moscow.

Xi ategerejwe I Moscow mu gihe aya makimbirane y’Uburusiya n’Uburengerazuba ari kugenda afata indi sura yo Kuba yakomera kurenza uko ubu ameze.

America iyoboye NATO irashinja ibi byose Ubushinwa, ariko nayo bamwe mu bategetsi bayo bagashinja Biden ko ari kwenyegeza umuriro aha intwaro Ukraine zo kurwanya Uburusiya, ibintu bavuga ko bizakururira America mu ntambara n’Uburusiya.

Aba Senateri bamwe barashinja Pantagon kuyoborwa na Perezida wa Ukraine zelensky, bashingiye kubyo Zelensky abaka nabo bakihutira kubimushakira vuba na bwangu. Aba ba Senateri barasaba iyeguzwa rya Perezida Biden ataragera aho akururira ibibazo igihugu cya Leta zunze ubumwe za America.