Uburusiya bwahanuye indege y’Ubutasi ya America.

Igisilikare kirwanira mu kirere cy’Uburusiya cyahanuye indege y’ubutasi ya Leta zunze ubumwe za America, iyi ndege ni iyo mu bwoko bwa drone. Iyi drone ya America yahanuriwe mu kirere cy’inyanja y’umukara ejo hashize, Leta ya washington ivuga ko iyi drone yayo yagonzwe n’indege y’intamabara y’Uburusiya mu gihe yari iri mu mazi mpuzamahanga, ngo iyi ndege mbere yo kugonga drone ya America.

Uburusiya bwahanuye indege y’Ubutasi ya America.

Iyi drone ya America yahanuriwe mu kirere cy’inyanja y’umukara ejo hashize, Leta ya washington ivuga ko iyi drone yayo yagonzwe n’indege y’intamabara y’Uburusiya mu gihe yari iri mu mazi mpuzamahanga, ngo iyi ndege mbere yo kugonga drone ya America yaba yaramaze iminota 30 iri kuyizenguruka ishaka aho yayigonga.

Moscow yo ikibaza impamvu indege ya America igera hejuru y’ikirere cy’inyanja y’umukara kandi bizwi neza aho Amerika iherereye ko ntaho ihuriye niyo nyanja y’umukara, Uburusiya buti kuki nta ndege yo k’Uburayi twahabonye tuhabona iyanyu?.

Command y’ingabo za Amerika zikorera K’Uburayi, iravuga ko indege z’Uburusiya za Su_27 zigera kuri 2 arizo zasatiriye drone yabo yo mu bwoko bwa MQ-9 Reaper imwe muri izo ndege igonga drone ya America ihita ihanuka.

Kuva aho Uburusiya butangirije ibikorwa bya gisilikare muri Ukraine nibwo habayeho isakirana rya bwo na America ku buryo bweruye.

Ibintu bikomeje gufata indi ntera hagati y’ibi bihugu byombi, kuko America ivuga ko ibi bintu atari ibyo kwihanganira, ngo ifite uburenganzira bwo kugurutsa indege zayo hejuru y’amazi mpuzamahanga, America ivuga ko ari ubushotoranyi yakorewe n’Uburusiya ko itigeze y’ica amategeko mpuzamahanga.

Iyi drone yahanuwe n’Uburusiya ikaba ifite agaciro ka miliyoni 32 z’Amadolari ya America, ni drone kandi igenda ibilometero 400 ku isaha, ikaba iy’ikoranabuhanga America ivuga ko ritangaje, iyi drone kandi imara amasaha 24 yose mu kirere, MQ-9 Reaper ishobora kwikorera ama bombe na missiles yarasa k’umwanzi bibaye ngombwa.

Amakuru ava muri Pantagon aravuga ko igisilikare cya America aricyo kihanuriye iyo drone mu gihe hari andi avuga ko indege yataye uburinganire kubera kugongwa n’indege y’Uburusiya maze ikagwa mu inyanja y’umukara. America kandi ikomeza ivuga ko indege y’Uburusiya ya Su_27 yagonze drone ya MQ-9 Reaper nayo yaba yahangirikiye, igahita ijyanwa k’umwigimbakirwa wa Crimea.

Ibihugu byinshi birasaba Uburusiya kwisobanura kuri iki gikorwa, bwo bukavuga ko ntacyo kwisobanuraho kuko butigeze bukora ku ndege ya America, America yo irashinja Uburusiya kugira ubunyamwuga buke no kutubahiriza amategeko mpuzamahanga.