Kylian mbappe yeruye avuga ko adateze kuva muri PSG atarayiha Champions League
Nyuma yaho umwaka ushize Kylian mbappe asinyanye amasezerano n'Ikipe ya PSG yemeza kuzayikinira kugeza muri 2025
hagiye hakomeza gusakazwa ibihuha bivuga yuko Mbappe yaba agiye gusesa amasezerano yagiranye niyi Kipe nkuru y'umujyi wa Paris
akerekeza mu gihugu cya Esipanye mw'ikipe ya Real madrid, uyumusore w'Imyaka 24 yashyize arerura avuga yuko ntaho azajya kujyeza ahesheje ikipe
ye igikombe cya Champions League.
Kylian Mbappe kurubu winjiza miliyoni 4$ byakunzwe kuvugwa ko yaba atishimira gucyina muri PSG aho usanga ar'ikipe yitwara neza muri LEAGUE 1
ariko byagera mu marushanwa mpuza mahanga ikavamo rugikubita. uku kutishimira imyitwarire ya PSG muruhando mpuza mahanga
kandi byagiye bigaragazwa nabandi bakinnyi bibikomerezwa muriyi kipe, Harimo nka Neymar Jr na Messi.
Paris Saint Germain kure yaherukaga kugera muriri rushanwa ry'ama kipe yabaye ayambere iwayo ni mumwaka wa 2020, aho yageze kumucyino wanyuma
wabereye Estádio do Sport Lisboa e Benfica muri portugal ikaza gukurwamo na Bayern Munich itsinzwe cyimwe ku busa.