Uburusiya bufashe undi mugi w’ingenzi muri Ukraine.

Ingabo z’Uburusiya zifashe undi mugi w’ingenzi k’urugamba zirimo muri Ukraine, umugi wa Kreminna ufashwe nyuma yaho Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky hashize umunsi umwe asuye Umugi uri kumaranirwa cyane hagati y’ibi bihugu byombi wa Bakhmut, akaba yarasuye uyu mugi kugirango atere akanyabugabo ingabo za Ukraine ziri ku mirongo y’imbere k’urugamba, Perezida wa Ukraine yaboneyeho no gusura inkomere zakomerekeye k’urugamba i Bakhmut atanga n’imidari y’ishimwe ku ngabo. Perezida Zelensky kandi yasuye na Kherson, umugi avukamo.

Uburusiya bufashe undi mugi w’ingenzi muri Ukraine.

Kreminna nawo bivugwa ko ari umugi w’ingenzi muby’urugamba, Kreminna iherereye m’Uburasirazuba bwa Ukraine ho muri Luhansk. Minisiteri y’ingabo y’Ubwongereza iratangaza ko ibitero byihuse by’Uburusiya aribyo byahise byigarurira uyu mugi.

Uyu mugi wambuwe ingabo za Ukraine mu gihe Zelensky avuga ko bari gutegura ibitero bigamije kwisubiza Bakhmut bubi cyangwa bwiza kuko abona atari umugi wakwigarurirwa n’Uburusiya ngo Ukraire irebere gutyo gusa, we abona ari ibintu byagira ingaruka zikomeye kuri iki gihugu cya Ukraine nubwo Uburengerazuba bwo bumugira inama yo kuwureka kuko ntacyo wahindura k’urugamba arwanamo na Putin.

Kherson yigaruriwe na Ukraine mu mwaka ushize ubwo ingabo z’Uburusiya zawivanagamo nta ntambara ibaye, zivuga ko zihinduye amayeri y’urugamba ko zizagaruka n’ubundi zikawisubiza kuko Kherson iri mu bice 4 uburusiya bwarangije kwemeza ko ari ubutaka bwa-bwo kandi ko byanditse no mu itegeko nshinga, ubu buranateganya kwigaranzura Ukraine ngo bwisubize uyu mugu dore ko bufite ikindi gice kinini cy’iyi ntara ya Kherson, ingabo za Ukraine zikaba zibarizwa mu mugi w’iyi ntara gusa, bisobanuye ko yo igenzura igice gito cy’umugi.

Ingabo za Ukraine ziratangaza ko ziteguye kwirukana Uburusiya muri Bakhmut vuba cyane, ngo ingabo zayo vuba aha ziraza gutangira kugaba ibitero bikomeye byo kwigaranzura Uburusiya muri Bakhmut.

INgabo za Ukraine zarwanye inkundura kugirango Uburusiya butinjira mu mugi wa Bakhmut ariko biba iby’ubusa kuko byaje kurangira ingabo zayo nyinshi ziciwe muri uyu mugi izindi zirahunga ubu hakaba hasigayemo nke nazo zivuga ko ibintu bizikomereye cyane kuko zarangije kuzengurukwa na Wagner, kandi na hanyuraga ibikoresho harangije kwigarurirwa n’Ingabo z’Uburusiya.

Andi makuru ateje impungenge ni iraswa rya hato na hato rya ZAPORIZHZHIA aho abaturage 8 bahasize ubuzima abandi benshi bagakomereka, biravugwa ko iri raswa rya ZAPORIZHZHIA ryakozwe na drones z’Uburusiya.

Izi drones kandi zarashe no kuri RZHYSHCHIV ho muri Kyiv zisenya amacumbi magari 2, Uburusiya bukaba buvuga ko ingabo za Ukraine zihemukira abasivile zijyana ibikoresho bya gisilikare aho batuye, bukavuga ko ari Ukraine ikwiye kwirengera ingaruka z’amakosa ikora zo kujya ibikoresho bya gisilikare mu basivile cyangwa ingabo zikajya kubihishamo, uburusiya buti tugomba kuharasa ahantu nkaho kuko haba hateje ibyago ingabo z’Uburusiya.

Uburusiya kandi bwarashe no kuri Apartment muri ZAPORIZHZHIA, muri iki gitero umuntu umwe ni we wahasize ubuzima.

Zelensky yatangaje ko Ukraine iza gusubiza ikihorera kubitero byose byagabwe kuri iyi migi 2.

Igihugu cya Polonye cyatangaje ko kigiye guha indi nkunga Ukraine ingana na Miliyoni 261$, iyi nkunga iri gukusanywa n’Ubumwe bw’Uburayi ngo harebwe uko hagurwa intwaro zo kohereza muri Ukraine. Polonye kandi iheruka guha Ukraine indege za MIG-29, indege Ukraine yavuze ko zishaje kandi ko zitagira icyo zihindura k’urugamba kuko n’ubundi yari izisanganywe zose zigasenywa n’Uburusiya intambara igitangira, inyinshi muri zo zasenyewe k’ubibuga zitarakoreshwa.