Tembera inzu y'igitangaza ikorerwamo na Perezida Erdogan wa Turkiye. _ Isheja

Inzu y'akataraboneka ikorerwamo na Perezida wa Turkiye.

Tembera inzu y'igitangaza  ikorerwamo na Perezida Erdogan wa Turkiye. _ Isheja

Turkiye ni Igihugu gifite amateka akomeye, kandi nayo kuva mu myaka ya kera yari ikomeye ku Burayi ndetse na Aziya. Turkiye yigeze kuba mu bwami bukomeye cyane bwahoze buhurije hamwe ibihugu bitandukane, ubwami bwa Ottoman.

Ubwami bwa Ottoman bwari ubwami bw'Abayisilamu bwatangiye kubaho nk'Ubwami bukomeye kuva mu 1299 kugera 1922 ubwo bwasenyukaga.  Bwahuzaga  ibihugu birimo Turkiye, Bulgaria, Lebanon, Romania, Iran, Ubugireki, Albania, Ubutaliyano, Armenia,  Ibice bimwe by'Uburusiya, Egypt, Cyprus, Hungary, Ukraine, Iraq, Arabia, Israel, libye, Morocco,  Azerbaijan, Algeria n'ibindi. Hari ibihugu byagiye byikura ku Bwami bwa Ottoman ibindi bibugumaho kuneza cyangwa se inabi kugera igihe bwaje gusenyukira mu 1922.

Umurwa mukuru w'Ubwami bw'Abami bwa Ottoman wari muri Turkiye i Istanbul yahoze yitwa Constantinople, mbere ariko umurwa mukuru wa Ottoman wabanje kuba uri i Bursa kuva 1326 kugera 1402, uza kwimurirwa i Edrine ( Adrianoplo ) uhavuye ujyanwa i Constantinople.

Aha twagarukaga kubuhangange bwa Turkiye ntabwo twari tugamije kuvuga kumateka ya Ottoman, ahubwo kuba Turkiye yarabashije kuyobora Ubwami bw'Abami bwa Ottoman nabyo ni ibintu bifite icyo bisobanuye cyane mu mateka n'ubuhangange bwayo, si igihugu cyoroshye.

Tugarutse ku ngingo yacu nyamukuru ni inzu ikorerwamo na Perezida wa Turkiye, iherereye hafi y'umurwa mukuru wa Turkiye Ankara, ikaba iherereye ahitwa BeÅŸtepe mu ishyamba rya Atatürk.

Iyi nzu ikaba yitwa [Turkish: CumhurbaÅŸkanlığı Külliyesi], ikorerwamo na Perezida wa Turkiye ndetse akanayituramo.

Ni inzu irimo byose Perezida yakenera, umutekano uhagije, ikoranabuhanga ryanyuma ndetse n'ibindi.

Ihagaze akayabo ka Miliyaridi 1.2 z'amadolari ya America.

Ihere ijisho inzu ikorerwamo na Perezida wa Turkiye [Turkish: CumhurbaÅŸkanlığı Külliyesi] .