Ese wari uzi ko hari Ibihugu bya Africa bifite intwaro kirimbuzi?. _isheja.

Hari Ibihugu bya Africa bikekwa ko byaba bifite intwaro kirimbuzi, nubwo byo ntacyo biratangaza kuri iyi ngingo.

Ese wari uzi ko hari Ibihugu bya Africa bifite intwaro kirimbuzi?. _isheja.

Iyi nkuru irerekana Ibihugu byahoranye intwaro kirimbuzi nyuma bikazikuraho bikaziha ibindi Bihugu cyangwa se zigasenywa nkuko ibyo Bihugu bibyitangariza.

Turanareba Ibihugu bivugwaho kuba bifite intwaro zicira benshi icyarimwe ( kirimbuzi ) nubwo nta makuru ahamye abivugaho ahari, ariko biranugwanugwa kandi ahacumba umwotsi burya haba hari umuriro, ntibyakwirengagizwa rero.

Kumusozo w'iyi nkuru turareba Ibihugu noneho bifite izi ntwaro kuburyo byo binabirata bikazimurika ndetse bikanabigendera byibutsa ibindi Bihugu ko bigomba kubitega amatwi bikabyumvira.

Ese intwaro kirimbuzi n'iki?

N'intwaro zikozwe muri Uranium na Plutonium, ziba zifite ubushobozi bwo kwicira benshi icya rimwe. Zirimo intwaro nto n'inini, ziraswa kure cyangwa hafi. Zishobora kuraswa n'indege, ubwato bw'intambara bwateganijwe kuzirasa cyangwa se zikarasirwa kubutaka hifashishijwe ibimodoka byagenewe kurasa izo ntwaro.

Zikabamo intwaro zishobora guhuha imigi minini nka New York cyangwa igihugu nk'u Bufaransa mukanya nkako guhumbya, ahari ibinyabuzima hagahinduka intabire, n'intwaro zifite ubushobozi bwo gusenya bihambaye no kwica ibinyabuzima byose byabarizwa aho zaraswa. Aho zaramuka ziraswe byagorana kuzongera kugira icyo hakoreshwa mu myaka ya vuba kubera uburozi buhumanya ubutaka, umwuka n'amazi ziba zifitemo.]

Ibihugu byari bifite intwaro Kirimbuzi bikazakwa cg se byo bikazitangira bitwe n'impamvu runaka.

. Africa y'Epfo, iki nicyo Gihugu cya Africa cyatunze intwaro kirimbuzi mbere y'ibindi byose, nyuma kiza kuzamburwa na America kugira ngo gihabwe Ubwigenge kitagifite intwaro zakanga Abazungu. SA kandi iri mu Bihugu bya mbere byatunze izi ntwaro.

.  Ukraine, yazambuwe n'Abarusiya nyuma y'isenyuka ry'ubumwe bw'aba Soviets.

. Belarus, yazambuwe n'Abarusiya nyuma y'isenyuka ry'ubumwe bw'aba Soviets.

. Kazakhstan, yazambuwe n'Abarusiya nyuma y'isenyuka ry'ubumwe bw'aba Soviets.

Ibi Bihugu ni ibikekwa ko byaba bifite intwaro kirimbuzi, ariko nta bimenyetso bifatika byerekene ko koko byaba byaratunze izi ntwaro.

.  Sweden 

. Algeria

. Syria

. Mexico

. Romania

. Argentina 

. Republic of China cyangwa se  ' Taiwan '

. Egypt

. Spain

. Belarus

. Korea y'Epfo

. Libya

. Brazil

. Saud Arabia

Ibi ni bimwe mu Bihugu bivugwaho gutunga intwaro kirimbuzi mu ibanga rikomeye, cyangwa se bikaba byarazitunze bikazisenya.

Ibihugu biri mu nzira yo gukora intwaro kirimbuzi.

. Iran

. Myanmar

Ibihugu bifite intwaro kirimbuzi n'umubare wazo bifite mububiko.

. Korea ya Ruguru, Ibisasu kirimbuzi 20.

. Israel,  Ibisasu kirimbuzi 90.

. Ubuhindi,  Ibisasu kirimbuzi 160.

. Pakistan,  Ibisasu kirimbuzi 165.

. Ubwongereza n'ibihugu bwafashe bugwate, biri muri UK,  Ibisasu kirimbuzi 225.

. Ubufaransa, Ibisasu kirimbuzi 290.

. Ubushinwa,  Ibisasu kirimbuzi 350.

. Leta zunze ubumwe za America,  Ibisasu kirimbuzi 5428.

. Uburusiya,  Ibisasu kirimbuzi 5977, ushyizemo n'ibitagikoreshwa birenga ibihumbu 6.

Iyi niyo shusho ku ntwaro kirimbuzi uyu munsi, ni urutonde ruyobowe n'u Burusiya.