Taiwan yisanze yazegurutswe n'ingabo z'ubushinwa.

Ingabo z'u Bushinwa zatangiye imyitozo ya igisilikare ikarishye nyuma y'amasaha make Perezida wa Taiwan akubutse mu ruzinduko yagiriraga mu Leta zunze ubumwe za America.

Taiwan yisanze yazegurutswe n'ingabo z'ubushinwa.

Perezida wa Taiwan Tsai Ing_wen yakoreye urugendo rw'akazi muri America, aho yabonaniye n'umuvugizi wa Perezidansi ya America Kevin McCarthy hamwe n'abanyamategeko bo muri iki Gihugu, bakaba barahuriye i Los Angeles. 

Ubushinwa bwatangaje ko bugomba gukora imyitozo ikomeye hafi y'imbibi za Taiwan, ubu ikaba imaze iminsi 3 yose, Ubushinwa iyi myitwarire buvuga ko buyiterwa na Taiwan.

Kugeza ubu Ubushinwa bufata Taiwan nk'intara yabwo yabwiyomoyeho ariko igomba kugaruka bubi cyangwa se bwiza. Ubushinwa buvuga ko ari ikibazo cy'igihe gusa naho ko Taiwan igomba gusubizwa k'ubushinwa bumwe  haba kubwumvikane cyangwa k'umbaraga.

Ibi America irabyamagana igashyigikira ko Taiwan yakwishyira ikizana, ntigendere ku bitekerezo by'u Bushinwa ahubwo byaba ngombwa ikanigenga, ikaba yakwitwa Igihugu.

Umuvugizi wa PLA Shi Yin, yatangaje ko PLA igomba kohereza indege z'intambara mu kirere cya Taiwan, ikohereza amato y'intambara atwaye abarwanyi mu m'Amajyaruguru, amajyepfo no m'Uburasirazuba bwiki kirwa kugirango bahakorere imyitozo. 

Uyu munsi hakozwe imyitozo yo kurasa, aho Ingabo z'u Bushinwa ziri mu ntara ya Fujian zarebaga uko zahashya Taiwan mu gihe byaba bibaye ngombwa ko zirasa ziturutse muri kino cyerekezo. 

Nubwo America ishyigikiye Taiwan ariko hari ibihugu bimwe bikoranira bya hafi nayo bidashyigikiye ibyo irimo ikora muri iki Gihugu cya Taiwan. Bikavuga ko bitayishyigikiye  ahubwo byagakwiye kwihugiraho ntibishukwe na America kuko n'intambara biri gufashamo Ukraine yananiranye bikabina rero bitahita byongeraho indi yo muri Taiwan, muri Ibi bihugu harimo Ubufaransa. 

Uko umwuka ukomeza kumera nabi niko Ubushinwa bukura intwaro zikomeye mu bubiko zigashyirwa mu byerekezo binyurane byo Kuba zarasa muri Taiwan. 

Nkubu nuclear-capable H-6 bombers nazo zamaze gutegurwa ngo zibe zakoreshwa mu gihe bibaye ngombwa, niko kandi amato y'intambara nayo akomeza gukorwaho kandi azengurutswa iki kirwa cya Taiwan mubyerekezo byose hagamijwe kugiha ubutumwa ko kiramutse gishatse kwigenga ko cyahita gihura  n'ibibazo. 

America nayo irakomeza gucungira hafi ibikorwa by'u Bushinwa, ari nako nayo yegereza amato y'intambara hafi y'iki kirwa. 

Ubushinwa bwari bwabanje gutanga umuburo kuri Taiwan, buyimenyesha ko Perezida wayo nahura n'abategetsi ba USA ko ari ibintu bizakurura umwuka mubi kandi ko Leta y'u Bushinwa igomba kwihimura kugera no Kuba yahita ishyira iki kirwa mubwigunge.

Minisiteri y'ingabo ya Taiwan yatangaje ko kuri uyu WA mbere yabashije kubona mu byuma byayo indege 59 hamwe n'amato y'intambara 11.

Muri izi ndege hakaba harimo iz'indwanyi hamwe n'izo mu bwoko bwa bombers.