Anne Rwigara yitabye Imana, Inkuru irambuye._ISHEJA

Umukobwa W’uwahoze ari umunyemari m'u Rwanda , Anne Uwamahoro Rwigara yapfuye .

Anne Rwigara yitabye Imana, Inkuru irambuye._ISHEJA

Anne Rwigara w’imyaka 41 akaba umukobwa wa nyakwigendera Rwigara Assinapol yatabarutse ku myaka 41 , aho yaguye muri Leta zunze Ubumwe za America aho yabaga .

Anne Rwigara akaba yitabye Imana nyuma y’uko hari hashize Iminsi mikeya arwaye munda , Dore ko bivugwa ko uburwayi yari afite butari bukanganye ndetse ko atarwaye cyane nkuko  umuryango we ubyemeza, ibi bikaba byaje kugarukwaho na Nyina umubyara Adeline Rwigara mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cy’Ubwami bw'u Bwongereza BBC.

Anne Rwigara witabye Imana 

Akaba yari n’umwe mu bareberaga inyungu z’umuryango we ndetse akaba ari nawe wa kurikiranaga inyungu z’umuryango , Dore ko ari we wacungaga rumwe mu nganda zahoze ari iza se zatunganyanga itabi rwa Taba Rwanda nyuma y’urupfu rwa se Rwigara assinapol wari mu bashoramari bari bakomeye m'u Rwanda ndetse bakaba bari ba kurukiranyweho ibyaha n’inkiko zo kunyereza imisoro mu bikorwa by’ubucuruzi byari mu nyungu z’umuryango wabo.

Anne Rwigara ndetse na mukuru we  Shima Dianne Rwigara bavuzwe cyane mu mwaka wa 2017 , ubwo mukuru we yageragezaga guhatanira kwiyamamariza kuyobora Igihugu cy’u Rwanda bikaba bitaraje kubakundira guhatana mu matora yabaye kubw’impamvu zibyo batari bujuje bigatuma badahatana.

Anne Rwigara ndetse na famille ye , nyina umubyara Adeline Rwigara na Dianne Rwigara wigeze gushaka guhatana kuyobora igihugu cy’u Rwanda bakaba barakunze kumvikana ku miyoboro ya YouTube ndetse n’ibitangazamakuru byo mu mahanga nka BBC , voice of America ndetse n'ibinyamakuru nka CNN , aho bavugaga  ku gufungwa kwabo basobanura kubyaha bari bakurikiranyweho n’ubutabera; bashinjwaga gusebya Igihugu ndetse no guteza akavuyo muri rubanda, ibi bikaba byaratumye bafungwa umwaka muri gereza bose.

Anne Rwigara akaba yarakunze kumvikana yiyamiriza iby’u rupfu rwa se, Rwigara assinapol wari umushabitsi mu by'ubucuruzi, yitabye Imana ahagana mu mwaka wa 2016, akaba Anne yarakunze kumvikana yiyamiriza ko urupfu rwa se rwajemo uburangare igihe ise umubyara yakoraga impanuka.

Amakuru police y’u Rwanda yahakanye ndetse Anne Rwigara witabye Imana akaba yarakunze kumvikana asaba ko haba iperereza ryo gusuzuma iby’urupfu rwa se umubyara we n’umuryango we batigeze bakozwa na gato bavuga ko urwo rupfu rutari rusobanutse.

Anne Rwigara akaba yitabye Imana aziye uburwayi butuguranye aho yari atuye muri America.