Elon Musk yanze gusiba ubutumwa bwa Medvedev kuri Twitter.

Elon Musk yanze gusiba ubutumwa bwa Medvedev kuri Twitter.

Umuherwe w'Umuny_Amerika akaba akomoka muri Africa yepfo Elon Musk, nyiri Twitter, Tesla na Spacex, yanze gusiba ubutumwa bw'uwahoze ari Perezida w'u Burusiya bwana Medvedev.

Medvedev ubu akaba asigaye akuriye akanama k'umutekano w'u Burusiya.

Ubu butumwa bwateje impagarara bigera naho benshi basaba nyiri Twitter kubusiba ariko arabyanga, bwashyizwe kuri uru rubuga  ku Cyumweru, BUVUGA KO NTAWE UGIKENEYE UKRAINE UKUNDI ( no one needs Ukraine any more).

Elon Musk yanze gukurikiza ibyo asabwa na benshi harimo n'abakomeye, we abyita ko ibyo Medvedev yanditse ari Propaganda gusa ntacyo bisobanuye gifatika kandi ko muntu afite uburenganzira bwo kuvuga/kwandika ibyo atekereza, n'abandi bakagira uburenganzira bwo kugira icyo babivugaho.

Elon Musk yavuze ko atakuraho ubu butumwa cyangwa se ngo afunge konti ya Medvedev.

Medvedev yandite ibi nyuma yaho Uburusiya buhanuye missile mu kirere cya Crimea, iyi missile ikaba yararashwe na Ukraine igere muri iki gice kigenzurwa n'u Burusiya.

Medvedv akaba yarahise atangaza ko Ukraine ishobora kuba iri mubihe byayo bya nyuma, avuga ko ishobora kuzibagirana nk'igihugu mubihe biri imbere nikomeza ubu bushotoranyi, yatangaje kandi ko Isi itagikeneye Ukraine. Ati Uburayi ntibukeneye Ukraine, Asia ntikeneye Ukraine, America ntikiyikeneye, Africa nayo ngo ni uko, aranarenga akavuga ko Leta zunze ubumwe za America ndetse n'Uburusiya nabyo ngo ntibigikeneye iki Gihugu cya Ukraine, ati rero iyi niyo mpamvu Ukraine izahagarika kubaho ikazimira burundu.