“Ruswa iravuza ubuhuha mu nteko nshinga mategeko y’ubumwe bw’uburayi.â€
Mu nteko nshinga mategeko Ya EU haravugwamo ruswa yagiye ihabwa bamwe mu bayobozi bo muri iyi nteko ngo bavuganire Qatar izakire irushanwa ry’igikombe cy’Isi.
Ubundi uburayi bwari busanzwe buha amasomo ibihugu bya Africa, Asia, America y’epfo Ko bikwiye kureka kwijandika mu bibazo bya ruswa, ahubwo ibyo bihugu bikita ku kuyirandura igacika. Uburayi burarenga bukanakora intonde z’ibihugu birimo ruswa nyinshi kurenza ahandi ku Isi bwo bukishyira imbere mu bihugu itabarizwamo,kuburyo no Kuba yahagaragara byafatwa nk’ibyago. None ruswa iri mu mu nteko ya EU ikuriye Uburayi, ahandi mu zindi nzego byaba bimeze bite?
Uwafatanwe bitugukwaha yakuye muri Qatar ni vice president wa EU Eva Kaili ukomoka mu Bugereki, yafatanywe ibihumbi 631,000 by’ama dollars Ya Leta z’unze ubumwe za America, yari ahishe mu_nzu 16 zitandunye. Uyu mugore Eva Kaili akimara gufatanwa ibikapu byaya ma dollars yahise atabwa muri yombi hamwe na bagenzi be 3, bakaba barafatiwe mu Bubiligi.
Kaili arashinjwa Kuba yarakiririye ama dollars avuye muri Qatar yahawe kugira ngo afashe iki Gihugu mu kukivuganira neza muri EU kugirango kizakire imikino y’igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka. Kaili ngo yaba yarakiriye ama dollars menshi nawe akayanyanyagiza muri bagenzi be maze bakavuganira Qatar, bemeza Ko ntakibazo na kimwe kiri muri Qatar kuburyo cyabangamira imikino y’igikombe cy’Isi.
Aha bemeje Ko uburenganzira bwa kiremwa muntu bumeze neza Kandi bemeza Ko ubuzima bw’abakozi bateguye aho igikombe cy’Isi kizabera harimo abubakaga n’abandi bakoraga indi mirimo Ko bari bemewe neza,nyamara mu_gihe hari amakuru avuga Ko Qatar ititaga kuri abo bakozi kuburyo bukwiye, Ko Qatar yabakoreshaga agatunambwene, ikabahemba umushahara udashyitse, barwara ntibavuzwe, bagakora kuzuba ry’inshi Kandi ibi bitemewe, bagakora amasaha arenze ayategabyijwe, passport zabo zigafatirwa n’ibindi byinshi. Ibi byose rero n’ibyo Kaili n’abandi bafatanyije kurya ruswa yavuye muri Qatar bahishaga umuryango w’ubumwe bw’uburayi, kugirango ikunde yakire iyi mikino iri kubera muri iki Gihugu cya Qatar.
Amakuru aravuga Ko hari abandi bayobozi bagikurikiranwa bazatabwa muri yombi mu_gihi kizaza. Aya makuru akaba yaciye igikuba hibazwa ukuntu abayobozi nkaba barya ruswa bagahindukira bakigisha abandi ibibi byayo.