Ese Abaswere waba hari icyo ubaziho?.
Ujya kumva hari ugize ati yazize abaswere! Ese yaba ari nde wazize abaswere? Ryari? Bivuye kuki?
Yazize abaswere ni insigamugani yakomotse kuri Kiranga Cya Sagashya w’i Magu na Rugara za Gitarama, iyi nsigamigugani Sagashya yayadukanye mu mwaka w’i 1600 niko Amateka abivuga ho.
Iyi nsigamugani bakunze kuyikorera iyo muntu abuze agashweshwe k’icyo umuntu yazize nibwo agira ati “yazize abaswere buriya”
Amateka agaragaza ko Abaswere ari ubwoko bw’inzu bwitwa “Abega b’Abaswere”, ariko mbere amateka yandikwa ga ko Abaswere ari Abahutu b’Abaswere kugeza igihe habereyeho icukumbura rihagije ku mateka y’impitabihe haza kwemezwa neza Ko Abaswere ari Abatutsi, kuko ari ho bafite icyoko.
Abega b’Abaswere bavutse kubera kwicamo ibice kw’Abega, ibi byabaye ku ngoma ya Mibambwe Gisanura. Abega biciyemo ibice kubera inzigo zabo.
Hari ho umugabo w’umwega witwa Kiranga atuye i Magu na Rugarika hahoze ari Komini Musambira bukeye uyu mugabo Mugarura w’umutsobe wari umwiru mukuru n’umutware wa Gisanura wari utuye i Kinyambi cya Runda na Gihara,
arongora mu_byara wa Kiranga witwaga Nyirandama ya Mpungawo ku Muremure wa Ngoma…hamwe no kwa Kiranga uwo.
Yamushyize mu rugo rwe rw’i Kinyambi, Nyirandama amaze kurongorwa,Kiranga ajya gukeza kwa Mugarura,biba kwisanga kuko mubyara we yari inkundwakazi.
Mugarura yaramukunze cyane akamutonesha amugira umutware w’urwo rugo rwe rwi Kinyambi, ari rwo rwa Nyirandama. Kiranga amaze kwizihirwa n’ubutoni, yuzura na mubyara we Nyirandama karahava, ndetse ak_ububyara gatuma ahinduka nka nyirurugo.
Abantu baje gutangira kubihwihwisa, kugeza ubwo bagenzi be batangiye kumurega kuri shebuja, ariko Mugarura yanga kubyumva, kuko yamukundaga cyane.
Abandi nabo banze gushirwa bagumya kumureguza, kugeza ubwo ibirego bimwuzuyemo.
Yaje gushyiraho ingenza zo kumugenzurira rwihishwa ngo ni zibibona zi zamufate abone icyaha cyo kumunyaga. Ingenza zitangira ubwo zirubikira. Nyirandama na Kiranga ntibakabimenye kuko byagirwaga mu bwiru.
Rimwe rero Mugarura yari yaragiye mu rugo rwe rw’i Bunyonga I Kayenzi za Gitarama, Kiranga na Nyirandama baza gushyikirana.
Icyo gihe ingenza zari ziberetse bugufi aho, zigira zitya ziroha mu nzu zibagwa gitumo. Kiranga arahubuka,ahubukana icumu,bagiye kumufata aritikura umwe mu ngenza amutsinda aho. akaba Umutsobe mwene wabo wa Mugarura.
Intumbi imaze kugarama, Kiranga yarahunze ajya iwe i Magu, akoranya umuryango we awumenyesha ko yishe mu Batsobe,bose bahera ko bisuganya bateranira hamwe kugira ngo barinde inzigo.
Hagati aho inkuru ishya umuti igera kuri Mugarura i Bunyonga,bamumenyesha ko Kiranga yishe mwene wabo wari mu ngenza ze.
Mugarura yavuye i Bunyonga igitaraganya ajya iKinyambi ahambisha ya ntumbi,imaze guhambwa, Abatsobe bajya inama yo gutera Abega b’i Magu bashaka guhora. Bamwe, bagiraga bati,, Turatera mu Bega b’i Magu baratumara dushirire yo turi benshi kandi twahoreraga umuntu umwe.bati ahubwo ibyiza ni uko twajya kurega I bwami.
Bemeje ibyo Mugarura abajya imbere n’i Bumbogo kwa Gisanura, akoma yombi ati “Nyagasani_ Abega banyiciye umuvandimwe, none ndagusaba kubatumira ngo ubambarize icyo bamuhoye”.
Bahise babatumira, baritaba, basanga Gisanura i Bumbogo maze bAgezeyo mugarura ashinga urubanza, ku buryo yahatse Kiranga akamukiza,hanyuma_we akarenga akamucyurira urugo.
Nawe ati n’uko yishe muurumuna we wari usanzwe aryamanye n’umugore we, yamwumva agashiguka akamutikura icumu, akamutsinda aho.
Ba_bajije Kiranga icyo yamuhoye, araricurika ararahira ati “Uwo muntu namwishe nte ko maze iminsi ndi iwanjye narasezeye kuri Mugarura,ngo njye kumara urubanza kandi ko rubanda rwose rubizi”?
Icyatumye abivuga atyo ni uko yamwishe rwihishwa nta wundi muntu uhari ngo abe yagira undi abibwira, bivugwa Ko nta n’induru yavuze.
Ubwo ariko mbere yo gucirwa urubanza,, I bwami bari batumije Nyirandama mukaa Mugarura bamubaza ko bamusanganye na Kiranga koko? arabihakana, ahubwo abemeza ko Kiranga yari yarasezeye agataha iwe.
Ati “Uwo yapfuye undi amaze amezi abiri iwe”. bamubaza ko yamenye uwishe uwo muntu nawe ati “Twarabyutse dusanga intumbi igaramye mu rugo, si n_amenye uwamwishe”.
Naho ni inama y’Abega b’i Magu,,,, Abatware bari aho batangishije Mugarura abagabo arababura, umwe mu Bega bari aho abindikirana Gisanura, ati “Ca inzigo ubwo ngubwo uwo muntu yishwe n’abasambane aribo baswere,ntiyishwe n’Abega”
Abaturage bariho icyo gihe, iryo jambo abaswere, inkwekwe bayivaho biyamirira, barabiseka bihinduka urwenya ndetse na Gisanura arabiseka. Mugarura arumirwa abura icyo avuga, Gisanura aca inzigo.
Kuva ubwo, Abega bakomoka kwa Kiranga batangiye kubita “Abaswere”. Unyuze aha, bati “Ni umuswere;” Yahindukira aha, bati “Ni umuswere!” Bakomeza kubyogeza biviramo guhinduka nk’ubwoko bw’uburasangata; ariko bubi kuko byaturutse ku nzigo yari hagati y’Abega.
Niyo mvano y’uyu mugani bacira umuntu bayobewe agashweshwe cgangwa se icyaba cyamwishe.
Babura uko babivuga, bati “Ubwo yazize Abaswere.” Kuzira abaswere, “Kuzira inkonkobotsi itazwi”