Menya SU57 indege y’intambara y’Abarusiya.
Sukhoi 57 cyangwa mu mpine SU57, n’indege yo mu gisekuru cya 5 y’igisilikare cy’u Burusiya, iyi ndege iri muri nke zo muri iki gisekuru cya 5 kigezwe ho, n’indege z’ifite ikoranabuhanga rihambaye. Iyi ndege yakozwe n’ikigo cyo mu Burusiya gisanzwe gikora indege zo muri ubu bwoko kitwa Sukhoi Experiment Design Bereau.
Iyi ndege yahawe ubushobozi bwo guhiga izindi ndege zose zibarizwa mu kirere irimo, ifite ubushobozi Kandi bwo gusenya ibikorwa bya gisilikare bibarizwa kubutaka bugari bw’ikirere igenzura ndetse bibaye ngombwa yagaba ibitero mu mazi, muri make SU57 ifite ubushobozi bwo gusenya ibintu byose bibarizwa mu kirere, amazi no kubutaka iherereyemo.
Umushinga wo kubaka izi ndege za SU57 watangiye mu 1999, ku italiki 29 Mutarama 2010 ni bwo yagurukijwe bwa mbere. Mu mwaka ushize hahwihwishijwe amakuru avuga ko u Burusiya bwaba bufite indege nk’izi zigera kuri 21 n’ubwo hari andi makuru avuga ko ngo zitarenze 18 gusa.
Iyi ndege Kandi biravugwa Ko iri gukoreshwa muri Ukraine ariko ku buryo bwitondewe cyane kuko u Burusiya budashaka Ko yafatwa cyangwa se ikaba yaraswa na NATO igamije kwiba ikoranabuhanga riyigize, NATO nayo ikaba yahita igira icyo imenya ku ikoranabuhanga riyikoze.
Ubutasi bw’Abongereza n’Abanyamerika buravuga Ko buzi neza Ko u Burusiya buri gukoresha izi ndege muri Ukraine ariko zitavuye mu kirere cy’u Burusiya, NATO iravuga ko m’ubutasi yakoze yabashije kubona Sukhoi 5 zonyine bivugwa Ko zirasa kubutaka bwa Ukraine ahari ho hose zitavuye mu kirere cy’u Burusiya kuko ku busanzwe zisanzwe zirasa mu ntera ya Kure.
Amakuru ari hanze avuga kuri izi ndege ni make kuko u Burusiya buyarinda ngo ntagwe mu maboko y’umwanzi kugirango hatamenya neza uko Sukhoi 57 ikoze, umwanzi akaba yayikora (ayigana) cgangwa se akaba yamenya uko yayihashya bitamugoye.