Amateka yahishwe y’Abirabura kavukire bo muri Argentina.

Benshi bibaza niba mu Gihugu cya Argentina hatuye abirabura, bakibaza mpamvu ki niba baba banahari batajya bagaragara bakina mu ikipe y’igihugu cyangwa se bakagaragara mu y’indi mirimo ikomeye muri iki Gihugu cya Argentina.

Amateka yahishwe y’Abirabura kavukire bo muri Argentina.

Mu gikombe cy’Isi hari benshi banze gufana iyi kipe bavuga ko mu gutoranya abakinnyi bayikinira haba hakoreshwa ironda ruhu, bakibaza mpamvu ki batajya ba bona abakinnyi birabura mu ikipe y’igihugu ya Argentina.

Ubundi bivugwa Ko iki Gihugu cya Argentina kitagira umuco wa cyo gakondo kihariye nk’ibindi Bihugu kubera ingaruka zo kwigarurirwa n’abanyaburayi bigatuma bisanga basigaye bagenza, bitwara ba na kora nk’Abanyaburayi. 

Bamwe mu bategetsi bo muri Argentina bakunze kumvikana bavuga ko bo bihutiye gukuraho ubucaka, Ko nta birabura bari mu gihugu cyabo nka ba kavukire.

Urugero ni nk’uwahoze ari Perezida wa Argentina Carlos Manera wahakanye ko nta birabura kavukire ba barizwa mu Gihugu cye kuko ngo bakubye ho ubucakara mu mwaka w’i 1813.

Igihugu cya Argentina cyatangiye kwigarurirwa n’Abazungu ahagana mu mwaka w’i 1850 kugera 1950,ubwo abazungu bavaga ku Burayi bakajya guturayo.

Icyo gihe himukiye abazungu benshi cyane abo muri Espagne ndetse N’abataliyano, bagamije kuhatura ku bwinshi ngo Igihugu cya Argentina bakigire icyabo.

Hari amakuru avuga ko muri icyo gihe cyose himukiye abanyaburayi bagera kuri Miliyoni 7 zose.

Abaturage kavukire ba Argentina hari bamwe ba_bibonye mo kugerageza guhindura Argentina Igihugu cy’abanyaburayi, hakigizwayo abaturage gakondo. Ibi benshi muri bo babivuga kubera ihezwa ry’abanya Argentina gakondo hagamijwe guhisha amateka nyakuri ya Argentina ndetse no kugaragaza Ko abazungu ari bo ba nyiri Gihugu.

Abaturage kavukire bo muri iki Gihugu ndetse n’Abirabura bahavukiye batazi ahandi bakwita iwabo bagerageza guharanira no gushaka uburenganzira bagombwa ariko amajwi yabo ntagera Kure, bakunze kwamagana ironda ruhu ndetse n’ironda bwoko ribakorerwa.

Amateka Kandi agaragaza ko abaturage bagera ku 9% batuye Argentina bafite inkomoko muri Africa, Aba birabura bangana batya bageze muri Argentina kuva mu kinyejana cya 16 kugera mu cya 19 batwawe bunyago ngo bage kubakoresha uburetwa n’ubucakara, havugwa ko abirabura bagera ku bihumbi 200 bajyanwe muri iki Gihugu bakuwe muri Africa, bavanwaga muri Africa bagashyikira I Buenos Aires na Montevideo.

Impuguke z’Abirabura muri Argentina  bavuga ko Abazungu bakoze ibishoboka byose bagasibanganya amateka ndetse n’umuco gakondo by’abirabura badasize n’iby’abaturage gakondo baho (Argentina), ibi bikaba byarakozwe mu kinyejana cya 19 ku mpamvu zo kugaragaza Argentina nk’ Igihugu cy’abazungu. Abaturage kavukire bo muri Argentina hamwe n’Abirabura mu mwaka w’i 1778 bari 37% by’abatuye Argentina, ubu ho baragera kuri 50% muri Argentina hose.

Umushinga w’Abazungu bise WHITENING wo gukura abirabura muri Argentina ku buryo bwose bushoboka ndetse n’andi MOKO akahakurwa, warananiranye kugeza n’ubu,ariko abazungu ntibacika intege bahita mo gushyira ho undi wo gusenya amateka, umuco n’ibirango bishobora kuba byagaragaza ko muri iki Gihugu hari abirabura cyangwa andi moko ibi byo babigeze ho, ibi byose byakozwe ngo hahishwe amateka y’Abirabura Kandi ba bwire Isi ko nt’Abirabura ba barizwa muri Argentina.

Hageragezwa ibishoboka byose nti habeho Abatangazamakuru cyangwa abanya Politike bakomeye birabura cgangwa abo muyandi moko kugirango hakomeze guhishwa amateka yabo.

Abirabura rero batuye Argentina kuva kera ahubwo kubera abazungu bashakaga na n’ubu ba gishaka ko Argentina igaragara nk’iya abazungu, amateka y’Abirabura ba gerageza kuyahisha ntibayabwire isi.