“Uko wakorera amafaranga kuri website.â€
Uko Adsense y’ishyura. Adsense ni uburyo Google ikoresha mu kwamamariza abayitumye ikabatumikira, ikabikora kuri websites / Imbunga ntangaza_makuru zitandunye igamije gukorera amafaranga, no kwamamaza ibicuruzwa bikagera Kure. Ubu buryo kuko ibukoresha ku mbuga_ntangazamakuru zinyuranye z’abantu batandukanye batari n’abakozi ba Google iba igomba kugira icyo ibagenera nk’abafatanyabikorwa bafatanya mu kwamamariza ababatumye.
Iyi nkuru iratwereka uko Google ads yishyura ba nyiri mbuga_ntangazamakuru mugihe izamamajeho.
Google yishyura igendeye k’ubwoko bw’inkuru zitangazwa kuri website runaka, Ubwoko bwa website, uko abantu banyuranyuranamo basura iyo website, aho abo bantu baherereye nabyo Google ibyitaho cyane ndetse naho ushyira amatangazo Ya Adsense kuri website yawe.
Kumpuza ndengo rero Google ads yishyura hagati ya $ 8-20 kubantu 1,000 bageze kuri website yawe. Ibi n’ibyo tugiye kureba uko bigenda. UKO GOOGLE YISHYURA KUBAREBYI CYANGWA SE ABASURA WEBSITE/VIEWS
Google ads yishyura $0.008 kugeza $0.020 kuri view imwe, bivuze Ko iyo umuntu umwe arebye inkuru kuri web runaka nyirayo abona hagati Ya kiriya kigereranyo cya ama $.
Aba menshi cyangwa se make bitewe naho urebye inkuru aherereye dore Ko hari n’ibihugu Umuntu aba arimo ntibyishyure, bitewe n’impamvu runaka nazo tuzakoraho inkuru irambuye.
GOOGLE YISHYURA ITE KURI CLICK CG SE GUKANDA KU ITANGAZO RYAYO RYO KWAMAMAZA?
Kuri click cyangwa se gukanda ikishyura itya $0.20 na $15/ bivuze Ko iyo hagize ukanda kuri Ads nyiri web abona hagati Ya biriya bigereranyo bya ama dollars biri hejuru.
Ingero zuko inkuru runaka zishyura, dufatiye nko kubantu 1000, iyo barebye inkuru nyiri web yishyurwa ate.
Aha yishyurwa bitewe n’ubwoko bw’amakuru anyuza kuri web ye. Ingero ngizi z’uko Google ads itanga ama dollars.
Ubugeni n’imyidagaduro: $5.62 per 1,000 barebye.
Imodoka: $9.20 per 1,000 barebye.
Imideri n’ubwiza: $13.01 per 1,000 barebye.
Icungamutungo: $32.13 per 1,000 barebye.
Ibinyobwa n’ibiryo: $14.33 per 1,000 barebye.
Ubuzima: $17.40 per 1,000 pageviews
Inkuru zo Mungo n’ubusitani: $23.35 per 1,000 barebye inkuru kuri web.
Ubucuruzi bw’amazu: $14.50 per 1,000 barebye.
Siporo: $4.23 per 1,000 barebye.
Ingendo & ubutembere: $14.10 per 1,000 barebye.
Nuko Google yishyura kuri website, indi nkuru izerekana uko yishyura kuri YouTube.