Charles wa 3 arambikwa ikamba ry'Ubwami kumugaragaro uyu munsi.

Charles wa 3 aragirwa Umwami w'Abongereza kumugaragaro kuri uyu wa Gatandatu, ni umuhanga ubera i Westminster Abbey kumurwa mukuru w'Ubwongereza. Ni umuhango witabirwa n'abo m'umuryango w'Ubwami bw'Ubwongereza, abahagarariye Ibihugu byabo bagera ku 100, Minisitiri w'Intebe wa Wales, Scotland, Ireland ya ruguru, aba Guverineri bo muri commonwealth, abahagarariye amadini, abasilikare bakomeye bo mu Bwongereza ndetse naba dipolomate bahagarariye ibihugu byabo m'u Bwongereza.

Charles wa 3 arambikwa ikamba ry'Ubwami kumugaragaro uyu munsi.

Kwambika ikamba Charles wa 3 birabera muri Shaperi y'Amateka kandi imaze ibinyejana byinshi, ikaba n'ikirango cy'ubu bwami yitwa ' Westminster Abby', iherereye I London. Uyu muhango ukaba utangira saa 10h: 30' am, ni umuhango waherukaga Kuba mu myaka 70 ishize, ubwo Umwamikazi Elizabeth yambikwaga ikamba mu 1926.

Umwami Charles ni igikomangoma cya Wales, yabaye umuragwa w'ingoma ubwo yari afite imyaka 4 y'amavuko. Charles yari ategereje ingoma igihe kinini cyane kugeza ubwo nyina yapfaga agahita aba umwami. Niwe wihitiyemo izina azakoresha nk'Umwami rya Charles wa 3.

Umuhango wo kurahiza umwami Charles wa 3, uraba uhagarariwe n'umukuru w'Itorero rya Abongereza (church of England). Ni Umuhango uteganijwemo kugaragaramo imwe mu mico y'Abongereza imaze imyaka 1000, ariko umwami Charles yahisemo ko hakorwa imihango itarambiranye cyane nkuko byakozwe nyina yambikwa ikamba, yahisemo ko uwo muhango umara igihe gito. 

Ni Umuhango witabirwa n'abantu 2000.

Uyu muhango uteganijwe ko utangira isaha ya saa 10h:20" za Mu Gitondo. Aho Umwami atambagizwa kilometero 4 ari kumwe n'Umugore we, bagatambagizwa mu igare, iri gare ryubakiwe Elizabeth kuri yubile ye. Baratambagizwa i Buckingham palace aho baba barinzwe n'ingabo z'Umwami. 

                                                             Iri gare ryitwa 'Diamond Jubilee state coach'

Uyu muhango uraba urimo Abasilikare 200 batwaye indogobe n'abandi bacuranga 48 bo mu ngabo z'umwami. Ingabo z'u Bwongereza, Abarinzi ba Grenadier baba bambaye imyambaro itukura n'ingofero zabo ndende bamenyereweho baraba bari mu mihanda ahabera Ibyo birori kuri buri metero 5.

Nyuma yibirori i Westminster Abbey, Umwami n'Umugore we barahita basubira i Buckingham Palace. Iyi Shaperi ya Westminster Abby yatangiye gukoreshwa muri iyi mihango kuva mu 1066, hamaze kwambikirwa ikamba abami 39 bose. Umuhango wo gusubiza umwami I Buckingham palace uraba urimo abasilikare 4000 n'andi matsinda acuranga umuziki 19.

Biteganijwe ko Umwami n'umugore we basubizwa i Buckingham palace mu tugare dutandukanye. Umugore w'umwami arahita afata izina rya 'Consort', umufasha w'umwami. 

Umuhango wo Kwambika ikamba Umwami uraba mugufi cyane, biteganijwe ko umara amasaha 2 yo nyine. Umwami aragera i Westminster Abby yambaye imyambaro y'ingabo z'abongereza zirwanira mu mazi ya Admiral of the Royal Navy. 

Muri uyu muhango ntabwo ibyuma bifata amashusho byemerewe kuyafata mu gihe Umwami aza Kuba asigwa amavuta matagatifu.  Nubwo Umuhango hafi ya wose uza gucishwa kuri Televisiyo imbona nkubone. 

Umuhango uri kugera kumusozo nibwo hateganijwe ko umwami yambikwa ikamba rizwi nka 'St Edward Crown' ripima ibiro 2.2, ririho amabuye yagaciro 400 yose. Iri kamba rikaba ribikwa mu munara wa London. 

Abatumirwa bitabira uyu muhango. 

Haraba hari abo m'umuryango w'Ibwami, abayobozi ba Leta 100,  Minisitiri w'Intebe wa Wales, Scotland, Ireland ya ruguru, aba Guverineri bo mu Bihugu bya Commonwealth. 

Abahagarariye amadini, abasilikare bakomeye mu Bwongereza, abahagarariye Ibihugu byabo m'u Bwongereza, Ubwami bwa Denmark, Norway, Ubuyapani barohereza ababahagarariye. 

London ntabwo yatumiye Ibihugu nka Afghanistan, Belarus, Venezuela, Iran, Myanmar, Uburusiya, Syria muri Umuhango. 

Ubushinwa n'Ubuhindi ntabwo abakuru b'ibyo Bihugu  bitabira. Leta zunze ubumwe za America zirahagararirwa na First Lady Jill Biden.

Uyu muhango biteganijwe ko utwara ikiguzi cya Miliyoni 124$ mu gihe uwo kurahiza Elizabeth watwaye Miliyoni 1.5 z'ama Pounds yo mu 1953 ubu zikaba ari Miliyoni 63$ y'ubu). 

Iyi niyo Shaperi ya Westminster Abby yubatswe mu 1066 ikaba imaze kwambikirwamo ikamba Abami 39 bose b'Abongereza.