Ibitero bikomeye ku munsi wa 31 w'ibitero muri Gaza, Menya uko bimeze._ISHEJA
Umunsi wa 31 w'ibikorwa bya kinyamaswa bya Israheli muri Gaza, umubare w'abitabye Imana wiyongereye ugera ku bantu 9770.
Umunsi wa 31 w’igitero cy’ubutegetsi bw’abasiyonisite kuri Gaza cyatangiye mu ijoro ryakeye (ku cyumweru), mu gihe interineti yari yarahagaritswe burundu, ubwo butegetsi bwatangije intambara y'uyu munsi igisasu giteye ubwoba ndetse n’ubwicanyi bukabije buri gukorerwa Abanyapalestine muri kariya gace ka Gaza, biravugwa ko abarwanyi ba Israel bishe abantu 100 mu gihe kitarenze igice aho bateye ibisasu, naho batayo ya Qassam ya kuruhande rwa Hamas nayo yahise itera Tel Aviv, umurwa mukuru wa Israel.
Al-Alam - Yigaruriye Palesitine
Abarwanyi b'ubutegetsi bw'abasiyonisite bateye ibisasu 100 mu karere ka Gaza mu ijoro ryakeye (ku cyumweru n'ijoro) icyarimwe na interineti ihita ivanwaho, Ibi byabaye mu gihe kitarenze igice cy'isaha.
Muri icyo gihe kandi, umuvugizi wa Hamas yavuze ko ubutegetsi bw’abasiyonisite bwa hagaritse interineti mu Mujyi wa Gaza, bikavugwa ko Israel yakoze bino mu buryo bwo kugerageza gukora ubwicanyi bushya no kubigira ibanga ( hakavugwa ko havanyweho interineti mu rwego rwo kudasakaza ibikorwa biri gukorwa na Israel muri Gaza, dore ko benshi bari kubigaya biciye mu myigaragambyo iri Kuba imihanda yose y'Isi).
Amakuru aturuka muri Palesitine aravuga ko ingabo za Isiraheli zakoresheje ibisasu bibujijwe bya fosifori na cluster bomb mu bitero byagabwe ku karere ka Gaza mu ijoro ryo ku cyumweru.
Ku rundi ruhande, Brigade ya Ezzedine al-Qassam (ishami rya gisirikare rya Hamas) yatangaje kandi ko nyuma y’igitero cy’abasazi cy’ubutegetsi bw’abasiyonisite i Gaza mu ijoro ryo ku cyumweru, Tel Aviv na Ashdod byibasiwe n’ibitero bya roketi byatewe n'uyu mutwe udasabzwe wa Hamas.
Ku mugoroba wo ku cyumweru, umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima ya Gaza yatangaje umubare w’abahowe Imana ( nkuko bo babyita) bagabweho ibitero n’ibisasu by’indege z’intambara z’ubutegetsi bw’abasiyonisite, maze agira ati: Abanyapalestine 9770 bahowe Imana kuva igitero cy’ubutegetsi bwa Isiraheli cyageraga i Gaza, muri bo 4800 ni abana.