Menya ibihugu 10 bya Afurika bifite zahabu nyinshi kurusha ibindi.

Tugendeye kuri raporo yashyizwe hanze byatangajwe ko zahabu yageze ku madolari ya Amerika akabakaba 80 kuri garama imwe, imibare isatira iyo hejuru yigeze kubaho muri Kanama 2020 ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari cyarahagaritse ibikorwa byinshi mu nzego zinyuranye.

Menya ibihugu 10 bya Afurika bifite zahabu nyinshi kurusha ibindi.

Nyuma y’aho u Burusiya bugabiye ibitero byihariye bidasanzwe kuri Ukraine, impuguke mu by’imari n’ubukungu, zitangaza ko abashoramari bagerageje guhita bashaka ahantu bashora amafaranga yabo ku buryo baba bizeye umutekano wayo nko gushora mu byo kugura impapuro mvunjwafaranga, ubucuruzi bw’Amadolari ndetse n’ubwa zahabu.

Bitewe n’ihindagurika ry’ibiciro rikomeza kugenda rifata indi ntera hirya no hino ku Isi, byitezwe ko ibihugu byinshi bikomeza gushakira ibisubizo mu kugura no kwigwizaho zahabu mu rwego rwo kwizera ko bifite ikintu cy’agaciro mu gihe ibisigaye byose bigenda bigatakaza harimo n’ifaranga ubwaryo.

Statista yashyize ahagaragara urutonde rw’ibihugu bya Afurika byari byibitseho zahabu nyinshi mu bubiko kugeza mu 2021 ku buryo mu bihe by’ihungabana ry’ubukungu n’itakazagaciro ry’ifaranga, ibyo bihugu bishobora kugira icyizere cyo kuzahura ubukungu no kurenga ibyo bihe byemye.

Ku mwanya wa mbere bibimburirwa na:

Algeria ifite toni za zahabu zigera ku 174.

Ku mwanya wa kabiri hazaho Afurika y’Epfo ibarirwa toni 125 igakurikirwa na Libya ku mwanya wa gatatu na toni 117 mu gihe ku mwanya wa kane hazaho igihugu cya Misiri na toni 80.73.

Maroc ifite toni 22.12 bituma iba igihugu cya gatanu cyibitseho zahabu nyinshi muri Afurika, ku mwanya wa gatandatu ikurikirwa na Nigeria ifite zahabu ipima toni 21.37, ku mwanya wa karindwi hakaba Mauritania ifite toni 12.44.

Imyanya itatu iheruka hariho ibihugu nka Ghana ifite toni 8.74, ku mwanya wa munani, igakurikirwa na Tunisia ku mwanya wa cyenda aho ibarirwa toni 6.84 mu gihe ku mwanya wa 10 hariho igihugu cya Mozambique gifite zahabu ingana na toni 3.94.

Algeria nicyo gihugu gifite zahabu nyinshi mu bubiko muri Afurika.