Indege 3 z'u Burusiya zahanuwe, Zelensky araraswa.

Amakuru ava ku irasaniro muri Ukraine no m'u Burusiya aravuga ko indege 3 zimaze guhanurwa mu buryo bw'amayobera, izi ndege zose zahanuriwe imbere m'u Burusiya.

Indege 3 z'u Burusiya zahanuwe, Zelensky araraswa.

Aya makuru yagiye hanze uyu munsi mu masaha ya mu gitondo, ubwo ibitangazamakuru by'imbere m'u Burusiya byatangazaga ko indege yo mu bwoko bwa kajugujugu yaturitse iri mu kirere hafi y'umupaka wa Ukraine n'u Burusiya, igahita ishya igakongoka abarimo bose bakasiga ubuzima.

Indi ndege yahanuwe ni iyo mu bwoko bwa SU-34, ikaba indege y'intambara. Yahanuriwe muri Bryansk, aha muri aka gace n'ubundi niho haturikiye iriya kajugujugu yakongotse igashya yose. Iyi kajugujugu ni iyo mu bwoko bwa MI-8 y'indwanyi y'Igihugu cy'u Burusiya. 

Mu ndege zimaze guhanurwa harimo na MI-38 yo mu bwoko bwa kajugujugu, yo yahanuriwe k'Umwigimbakirwa wa Crimea, Crimea ikaba igice u Burusiya bwigaruriye mu 2014 bucyatse Ukraine, iyi nayo yaguyemo abantu 2. Minisiteri y' ingabo y'u Burusiya yatangaje ko iyi kajugujugu ya MI-38 yahanuwe iri mu myitozo kandi nta ntwaro zari ziyirimo, ivuga ko aho yaguye nta kintu yangije. 

Izi ndege zose n'iz'intambara, zose zikaba zarahanuwe ziri mu kirere imbere m'u Burusiya. U' Burusiya ntibwatangaje uwaba yagize uruhare mu ihanurwa ry'izi ndege zose zahanuwe mu gihe cy'amasaha 24 yo nyine. 

Si indege gusa zahanuwe, ku wa Gatanu hahanuwe indege nto z'itagira Abapilote ( Drones ) 24, Ukraine yigambye guhanuramo 17 zose, abaturage 15 nibo bahitanywe n'ibi ibitero bya Drones. 

Ingabo za Ukraine zikaba zatangiye gukoresha ibisasu bya Missiles byo mu bwoko bwa Cruise Missiles zahawe n'Ubwongereza ndetse n' intwaro zikomeye zahawe na Leta zunze ubumwe za America. 

Ukraine iratangaza ko yigaruriye ibice mu mugi WA Bakhmut, amakuru yemezwa n'uhagarariye Wagner group, yatangaje ko koko  Ukraine yigaruriye kilometero 2 zo nyine. Ariko ko ari ingabo ze zahikuye mu mayeri ya Gisilikare zisubiza inyuma, ntiyemera ko ari ugutsindwa. 

Birakekwa ko ingabo za Ukraine zaba zaratangiye ibitero bikomeye byo kwigaranzura Uburusiya nkuko zari zimaze igihe zibivuga kandi zibiteguza ko zigiye kugabana ibitero simusiga,  bizatungurana cyane kandi bizirukana Abarusiya k'ubutaka bwa Ukraine. Ubutegetsi bwa Ukraine ariko bwo burahakana Aya makuru buvuga ko butiteguye neza, ko butagaba ibi bitero muri iki gihe nta ntwaro ingabo za Ukraine zifite kandi ko butakwambuka umugezi wa Dinpro kuko bwahatakariza ingabo nyinshi kuko Uburusiya bwahashinze ibirindiro bikomeye hamwe n'intwaro. Bukavuga ko rero iki atari igihe kiza cyo kugaba ibyo bitero.

Bamwe mu bakurikiranira ibintu hafi bo babona ibyo bitero byaratangiye kandi ko Ukraine itabivuga ahubwo ibyo iri kuvuga ari amayeri ya Gisilikare. 

Biravugwa ko kandi Perezida zelensky yarashwe mu kaboko bigatuma ajya kwivuza muri Polonye, aho yavuye ajya mu Butaliyano kubera kutizera umutekano we muri Polonye, ngo yaba yagiye kwivuza m'u Butaliyano ariko hagahimbwa amayeri ko yagiye kubonana na Perezida w'u Butaliyano babonanye uyu munsi aho u'Butaliyano bwamusezeranije inkunga no Kuba Ukraine yashyirwa m'ubumwe bw'Uburayi. Yaboneyeho abonana na Papa Francis. 

Aho zelensky yaganiriye na Papa Francis ku bibazo bya Politiki byatewe n'iyi ntambara, banaganiriye kandi ku buryo abantu bafashwa, Papa Francis yasabye zelensky ko inzirakarengane z'intambara zakwitabwaho cyane cyane abafite intege nke. Francis kandi yasezeranije zelensky ko asengera cyane igihugu cya Ukraine. 

Zelensky kandi yaboneyeho  no  gusaba Papa Francis ko yasaba u'Burusiya bukagarura abana bwashimuse,  bakagarurwa mu Gihugu cyabo.