Erling Haaland yahawe icyubahiro nk'umwami na bagenzi be bakinana muri Manchester City.

Yahawe icyubahiro nk'umwami , Erling Haaland yahawe icyubahiro na bagenzi be bakinana muri Manchester City, yari amaze guca agahigo karatakorwa n'undi wese ko gutsinda ibitego 35 mu mwaka umwe w'imikino. Benshi bakomeje gutangazwa n'ubuhanga bw'umusore muto Erling Braut Haaland ufatwa nk'umwami w'aba Viking mu kubona inshundura, Dore ko uyu musore kubona izamu kuri we ubona ko ari ibintu bimworohera kurusha ibindi.

Erling Haaland yahawe icyubahiro nk'umwami na  bagenzi be bakinana muri Manchester City.

Mu mukino wahuzaga ikipe ya Manchester City n'ikipe ya West Ham ikipe ya Man City yaje gutsinda ibitego 3:0, aho Erling Braut Haaland utiburira  yaje gufasha Man City gutsinda umukino ayitsindira igitego  byaje gutuma  aca  agahigo ke kihariye k'ibitego 35 mu mwaka umwe w'imikino ya Premier league ibintu bitari byarigeze bikorwa n'undi wese usibye we wabikoze kuko abari bayoboye mu batsinze ibitego byinshi mu mwaka umwe w'imikino yari Alan shearer na Andy Cole Bari baratsinze ibitego 34 mu mwaka umwe w'imikino none Haaland akaba yamaze kwandika amateka ye.

Erling Haaland ukomeje kuba inzozi mbi kubakina bugarira izamu kuko bose bigoye guhura nawe ntagutsinde igitego, akaba yamaze gushyiraho ako gahigo ke mu  gihe akiza benshi bakunze kumuseka ko aje muri shampiyona ikomeye atabikwiye, amagambo nkayo akaba yaravuzwe ubwo yakinaga umukino wa mbere mu ikipe ya Manchester City.

Kumukino wa community shield baje no gutsindwa na Liverpool ikabatwara igikombe aho uyu Musore Erling Haaland yahushije cyane muri uwo mukino bituma benshi batarasibye no kuvuga ko Darwin Nunez waguzwe na Liverpool amurusha,  Dore ko ahenshi bavugaga ko ibitego yatsindaga mu Budage ari muri shampiyona yaho idakomeye nta kigenda none ubu akaba ayoboje  inkoni y'icyuma abongereza na shampiyona yabo bitaga ko ikomeye kugeza ubu benshi bakaba bakomeje kuvuga ko yayiciye amazi.

Erling Haaland n'ikipe ye ya Manchester City bakomeje kuzamura amahirwe yo kwegukana premier league ari nako batera agahinda ikipe ya Arsenal yarotaga ku garuka ku isahane nyuma y'imyaka irenga 20 itayiheruka, uyu Musore akaba akomeje gutungura Isi n'abagize ikipe ye ku bw'ubuhanga bwe mu gutsinda no kubona izamu,  Dore ko kugeza ubu yashyizeho agahigo katarakorwa n'undi wese Kandi hakinabura imikino 5 muri shampiyona y'u Bwongereza y'ikiciro cya mbere muri ruhago abenshi bakaba bakomeje kuvuga ko, uyu Musore bakurikije umuvuduko afite uyu mwaka ashobora gusoza Premier league atsinze nk'ibitego bitari munsi ya 40 n'ubwo habura imikino 5 gusa, Dore ko imikino Manchester City isigaje iteye:  

Manchester City vs Leeds

Everton vs Man City

Man City vs Chelsea

Brighton vs Man City

Ndetse n'ikipe ya Brentford bazakina ku munsi wa nyuma.

Ibi bikaba bikomeje kuvugisha Isi, uyu mu Viking akomeje kuba ikibazo mu gutsinda kuko byibura buri mu kino aba yitezweho gutsinda n'ibura igitego 1 kuri buri mukino ndetse kugeza ubu akaba ahagaze neza n'ikipe ye ya Manchester City no muri champions league aho bageze muri 1/2 bagombaga kuzesurana n'ikipe ya Real Madrid ngo barebe ko batwara iki gikombe cyakomeje kuba inzozi kuri iyi kipe y'abasirimu b'i Manchester ndetse kugeza ubu Erling Haaland akaba Ari umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana Balloon d'or y'uyu mwaka mu bakinnyi bahize abandi ku Isi.