Perezida Kagame yakiriye indahiro z'Abasilikare bakuru n'abandi bayobozi.
Abayobozi baheruka gushyirwa mu nshingano nshya barahiriye imbere y'Umukuru w'Igihugu.

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, uyu munsi yakiriye indahiro z’abayobozi batandukanye baherutse gushyirwa mu nshingano harimo; Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi na Komiseri Mukuru wa RCS, Brig Gen Evariste Murenzi.
Ni Umuhango wabaye kuri iki Gicamunsi muri Village Urugwiro [ inzu ikorerwamo n'Umukuru w'Igihugu ].
Abayobozi barahiriye imbere ya Perezida wa Repubulika nkuko Itegeko Nshinga ribigena ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, mu ngingo ya ryo y'i 118 ivuga irahira ry'abagize Guverinoma.
Barahirira ko bazubahiriza inshingano bashinzwe n'Umukuru w'Igihugu kandi ko uzazitatira azahanwa n'amategeko.
Aba bayobozi bahawe inshingano nshya, ku i Taliki ya 5 Kamena, 2023. Nkuko bigaragazwa n'itangazo ribigena ryashyizwe hanze uwo Munsi.
Ihererekenywa ry'inshingano zabo naryo ryakozwe uwo Munsi.
Perezida Kagame, yashimiye Abayobozi barahiriye kwemera inshingano nshya bashinzwe. Abibutsa ko umugambi ari umwe ari ugukorera Igihugu ko nta gishya, ko ari uguhinduranya imyanya, avuga ko ari ibintu bisanzwe.
Yabibukije kandi gukora imirimo neza bumva uburemere bw'inshingano bahawe, kuko ibyo bakora byose baba babikorera Abanyarwanda n'Igihugu. Yabibukije kandi kuzuzanya no gufatanya kugira ngo Igihugu kigezweho ibyo kiba kiteze kubayobozi.
Perezida Kagame yasoje ijambo rye yifuriza Imirimo myiza abahinduriwe imirimo n'abayisanzwemo.
Abayobozi bahawe inshingano nshya, soma inkuru irambuye hano.