Ubwato bw’Abarusiya bugaragaye hafi y’ubwami bw’U Bwongereza.

Abongereza barabutswe ubwato bw’intambara bw’U Burusiya hafi y’imbibi zabo mu nyanja ya ruguru

Ubwato bw’Abarusiya bugaragaye hafi y’ubwami bw’U Bwongereza.

Ubu bwato bwabonywe n’Abongereza ni ubwato burasa ibisasu bigezweho bya misile byiruka bwikube 5 ku muvuduko w’ijwi (missiles hypersonic), ubu bwato Kandi bwari buriho ibyo bisasu. 

Ingabo z’ubwami bw’U Bwongereza zi rwanira mu mazi zi ratangaza Ko za kurikiye umuhanda wo mu mazi uri gukoreshwa n’ubwo bwato bw’Abarusiya, nyuma yo gukora igenzura neza ingabo z’u Bwongereza zasanze ubwato bwa Admiral Gorshkovo bwabashije kwegera Ubwami bw’Abongereza buturutse mu nyanja y’Amajyaruguru.

Ubu bwato Admiral Gorshkovo bivugwa Ko ari bwo bwato bw’ingabo z’u Burusiya bwikorera misile zigenda nk’umurabyo (hypersonic) kurusha ubundi bwose bufitwe n’ingabo z’Abarusiya. 

Ingabo z’u Bwongereza zirwanira mu mazi, zahise zisohora itangazo rimenyesha Abongereza “Ko ubwato Admiral Garshkovo bwa garagaye mu mazi mpuzamahanga hafi y’u Bwongereza buherekejwe n’ubundi bwato bwari bucungiye umutekano ubu bwa Admiral Garshkovo”. 

Ibitangazamakuru byo mu Burengerazuba biratangaza Ko iki gikorwa cy’u Burusiya cyaciye igikuba mu ngabo z’irwanira mu mazi z’Abongereza. 

Amakuru ava m’u Burusiya yo akavuga Ko Perezida Putin ariwe wohereje ubwo bwato mu igenzura ry’uko bwagaba ibitero byinshi icya rimwe biramutse bibaye ngombwa, amakuru agamomeza avuga ko Kandi bwari bwoherejwe mu nyanja nto ya Noruveje ( Norwegian sea) n’ubwo bwo bwakomeje bugana hafi y’u Bwongereza. 

Ibi bibaye nyuma y’aho mu mwaka ushize Hari ubundi bwato bw’Abarusiya bwagaragaye ku nkombe z’u Bufaransa nabwo bwikoreye intwaro ziremereye, ibi Kandi bibaye hashize amasaha make u Burusiya butunze urutoki u Bufaransa b’u busaba guhagarika kohereza intwaro muri Ukraine.