Menya n'ibi: Ese waba uzi ibihugu 5 ku Isi bifite umubare munini w'abantu batemera Imana.
Kuva Isi yabaho benshi muri rubanda bakomeza kugenda bibaza inkomoka ya muntu bamwe bakabonera ho kuvuga ko muntu yaremwe n'Uwiteka Imana ariyo yashyizeho muntu, aha twabateguriye ibihugu ku Isi bifite benshi batemera cyangwa ngo bizere Imana.
1. U Bushinwa
Igihugu cy'u Bushinwa kiza ku mwanya wa mbere mu kugira umubare munini w'abaturage benshi ndetse iki gihugu cyikagira benshi batemera Imana by'ibura babarirwa hafi kuri 40 - 49%. .
Ibi byafashe intera ku butegetsi bwa Mao Zedong, ubwo umutegetsi Mao Zedong yafataga ubutegetsi mu mwaka w'i 1952 agakumira amadini m'u Bushinwa dore ko bidahura n'imyemerere ya sisiteme iyoboye U Bushinwa ya communism.
2. U Buyapani.
Igihugu cy'u Buyapani kiza ku mwanya wa 2 ku Isi mu kugira abaturage benshi batizera Imana,Dore ko iki gihugu gifite abaturage babarirwa hafi kuri 30 na 39% by'abagituye bose batizera Imana.
Gusa m'u Gihugu cy'u Buyapani hakaba hari imyemerere gakondo yaho aho Abayapani bizera ko buri Muntu wese yifitemo Roho y'Ubumana muri we.
3. Igihugu cya repubulika ya Czech.
Akenshi umugabane w'i Burayi uzwi ku kuba utuwe na benshi bizera Imana gusa muri iki gihugu siko biri, kuko iki gihugu gifite abaturage bari ku kigero cya 30-39% batemera Imana ko inabaho.
Ibi byo kuba abaturage ba Czech batizera Imana byaturutse ku mateka yabo kuko bakoronejwe n'icyahoze Ari Austria-hungary bwari Ubwami Kandi bwari bushamikiye kuri gatolika Kandi abaturage ba Czech republic bakaba ntakintu kiza babonye muri ubwo bwami bituma babivamo ibyo kwemera Imana.
4. North Korea
Iki gihugu benshi ntibatinya kuvuga ko Perezida Kim yakigize nk'irimbukiro, dore ko uramutse unafashwe ufite bibiliya udafunzwe no gupfa wa kwicwa, ibi bikaba bimwe mu bituma abaturage ba Koreya y'amajyaruguru batitabira amadini.
Gusa mu mahame yaho bakaba abaturage baho bafite imigenzo yabo n'imyizerere yabo ifite aho ihurira n'ibitekerezo by'ubukominisite.
5. U Bufaransa.
M'u Gihugu cy'u Bufaransa bivugwa ko byibura 1/5 baba batizera, batanemera Imana akenshi bigaterwa n'uko leta yagabanije ingufu amadini yarafite kuri Rubanda.
Ibi byafashe intera ubwo amadini yakwaga imbaraga kuri Rubanda mu gihe habaga Impinduramatwara y'u bufaransa ari nayo yabimburiye izi mpinduramatwara zose zabayeho muri ibi bihe turimo, yabaye mu mwaka w'i 1789 muri icyo gihe idini ryatakaje ingufu bituma kugeza n'ubu nta baturage babarizwa m'u Bufaransa benshi wakozwa iby'Imana.