Nyuma yo gusaba umwana muto kunyunguta ururimi rwe Dalai Lama yasabye imbabazi.

Mu minsi ishize Dalai Lama yagaragaye asaba umwana muto w'umuhungu kumusoma, amusaba Kuba yanyunguta ururimi rwe.

Nyuma yo gusaba umwana muto kunyunguta ururimi rwe Dalai Lama yasabye imbabazi.

Dalai Lama asanzwe ari umuyobozi w'abaturage batuye muri Tibet, bazwi nkaba Tibetans. Yagaragaye mu mashusho asaba umwana muto kumusoma ariko anyunguse ururimi rwe.

Nyuma yo gukwirakwira cyane kwayo mashusho uyu muyobozi WA Tibet yasabye imbabazi zibyo yagaragaye  asaba umwana gukora, ni imbabazi yasabye kuri uyu WA mbere. 

Ni amashusho agaragaza uyu musaza ufite imyaka 87, asaba umwana muto kumusoma, nyuma yo kubimusaba Dalai Lama yahise asohora ururimi. Ibi nibyo byaciye ibintu rero, hibazwa mpamvu ki uyu musaza asaba ibintu nkibi ikibondo.

Ni video yafatiwe mu biriro byiswe McLeod Ganj, mu mugi WA Dharamshala ho mu m'Amajyaruguru y'Ubuhindi, ku italiki 28, Gashyantare.

Iki gikorwa Dalai Lama yagaragaye akora cyateye benshi kumwibazaho cyane bibaza niba ataba afite uburwayi bw'izabukuru cyangwa se ikindi kibazo, abandi nabo bibazo kuri uyu mwana wasabwe na Dalai Lama kumusoma mu buryo nka buriya niba atarigijweho nkana abangamirwa.

Nyuma yo kubonwa atya yasabye imbabazi yiyoroheje cyane nawe avuga ko bitari bikwiye.

Ubundi Dalai lama ni muntu ki?

Dalai Lama afatwa nk'isura y'abaturage bo muri Tibet, Tibet ikaba ibarizwa k'Ubushinwa ariko igashaka ko kwigenga ikabwiyomoraho, nayo ikitwa igihugu. Dalai Lama rero afatwa nk'isura y'igihugu cya Tibet k'uruhando mpuzamahanga. Dalai Lama kandi akuriye imyemere muri Tibet.

Dalai Lama yamenyekanye cyane ubwo yahabwaga igihembo cya Nobel mu mwaka w'i 1989 (Nobel Peace Prize), akaba yaragiherewe I Hollywood.

Leta ya Beijing imubona nk'umuntu ushaka gucamo ibice igihugu cy'Ubushinwa, no guteza imidugararo muri rubanda. Imubona nk'ikirura mu ntama. 

Dalai Lama yigeze gutangaza ko azasimburwa n'umugore, ariko aza kubisabira imbabazi muri 2019 kuko ari ibintu bitakiriwe neza n'abaturage bamufata nk'umuyobozi wabo. Ubu ari m'ubuhungiro m'Ubuhindi aho abo mu bwoko bwe bamucungira umutekano m'uburyo bukomeye, ba mucunga nk'abacunga amata ari kuziko.