ESE INKWANO NT’ISHOBORA KUBA MU BIRI GUTUMA ABASORE BADASHAKA? ABAKOBWA NABO BAGAHERA IWABO BATEGEREJE INKWANO?.

Ubundi nkuko bisanzwe mu muco, inkwano ni ishimwe ritangwa kumwana w’umukobwa hagamijwe Gushimira umubyeyi wa Mureze akamukuza akamuha Uburere ritangwa n’umuhungu/umuryango w’umusore ushaka kurongora m’umuryango runaka.

ESE INKWANO NT’ISHOBORA KUBA MU BIRI GUTUMA ABASORE BADASHAKA? ABAKOBWA NABO BAGAHERA IWABO BATEGEREJE INKWANO?.

Ese mugihe abana bakundana ariko hakavuka ikibazo cy’ubushobozi buke kugomba gutanga inkwano kuki hatarebwa uko habaho inyoroshyo aho kwica ubukwe? Niba umukobwa bamukwa Umuhungu nawe akaba Yararezwe neza ntaburara Ntamico mibi aho nawe ntakwiye Gushimirwa we n’umuryango we?Ese niba wararezwe wowe mukobwa, umusore we ntiyarerezwe?we ntashimwe akwiye buriya? Ese niba mukundana muzabana n’ingombwa ko Umuryango wivanga mubyanyu?tuzi neza ko ntawubakira undi urugo n’umuryango.

Ese imiryango y’abakobwa ntiwasanga isigaye yarabagize Nkibicuruzwa yitwajeko Yabareze ikabashakamo Amafaranga cgangwa indi mitungo Izasigarana? Kuburyo Bisigaye bigeze naho Imiryango yanyu iciririkanya Nkabagura amatungo.

Kuko Hari imiryango yabigize nka kazi, ikareba afite angahe cyangwa akazi yaba akora?ukorera angahe?uyu azatumarira iki?wize angahe? Inkwano Kandi ishobora Kuba yateza amakimbirane kumiryango yombi kuko uramutse ukunze umuntu bakamukwima baguhora ko utatanze ibyo bashaka bishobora kuba byakurura inzangano.

Uretse n’inkwano ubuzima buragoye kuri rubanda rugufi mu Rwanda bityo nk’umusore udafite akazi aratanga iki? Azarongora ate? mugihe Umuryango w’umwana w’umukobwa badakozwa kumutanga ntacyo babonye. Abasore benshi ntibafite Gahunda yo gushaka kuko iyi vision turimo urakundana n’umukobwa hashira iminsi 2 mugahita muryamana none ngo baraguca inkwano y’ibihumbi magana atanu Kandi icyo ushaka wakibonye muminsi ibiri ntago bizoroha, ibi nabyo bishobora gutuma hadatangwa inkwano kubera ko umusore ashobora kumva atari uwambere uciye inzira, mugihe inzira yahanzwe n’abandi nabyo bishobora gutuma inkwano idatangwa.

Byari bikwiye ko hakoroshywa ntawakabujije abashimanye kubana kuko byose bizashira hasigare urukundo rero amafaranga ntiyakabaye abatanya.

Hagashyizweho igiciro gihamye kitagonga buri m’unyarwanda wese wifuza gushaka ndetse kigendeye ku mibereho ye. Ndetse hagahanwe imiryango itesha agaciro abantu kugeza Aho umuntu avuga ati “n’utampa aya simuguha” umuntu si ibijumba bigurishwa bityo.