Trump yatangaje ko yifuza guhura na Putin bakaganira uko intambara yo muri Ukraine yarangira.

Uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za America Dorland Trump, ya yatangaje ko yifuza kuzabonana na Putin bakarebera hamwe uko amakimbirane ari k'ubutaka bwa Ukraine yashyirwaho akadomo.

Trump yatangaje ko yifuza guhura na Putin bakaganira uko intambara yo muri Ukraine yarangira.

Trump yatangaje ko Zelensky nawe yatumirwa muri ibyo biganiro  yifuza kuba yagirana na Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin maze bakarebera hamwe icyakorwa kugirango intambara ihagarikwe.

Trump yagize ati si nitaye kuba nzatsinda amatora cyangwa nzayatsindwa, ikingenzi ni ukuganira na Putin hamwe na Zelensky tukarebera hamwe icyahagarika iyi ntambara iri kwica abantu 'kwica abantu bigahagara', Trump yongeyeho ko iyo aba ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za America ko yari kurangiza aya makimbirane mu gihe cy'amasaha 24 yo nyine.

Trump yatangaje kandi ko afata Putin nk'umuntu uri Smart, Trump yongeyeho ko Putin yakoze amakosa yo kugaba igitero muri Ukraine, ariko ko adakwiye gufatwa nk'umunyabyaha w'intambara.

Ibi biganiro ntabwo hatangajwe igihe bizabera naho byabera biramutse bibayeho.

Trump arateganya kongera kwiyamamariza indi manda yo kuyobora Leta zunze ubumwe za America, ariko ntibiremezwa neza ko azahatana na Biden bwa kabi.