Dore umugore udakwiye gushaka kabone niyo waba umukunda byo gupfa.

Iyi nkuru iragaruka ku mico abagore bamwe bagaragariza abagabo, abagabo badakwiye kwirengagiza na Gato kuko kuyirengagiza bibagiraho ingaruka mu bihe byabo biba biri imbere. Iyi mico abagabo benshi bakunze kuyirengagiza bikazarangira babibabariyemo Kandi bari bafite amahirwe yo gukumira ubwo bubabare hakiri kare. Abagore bamwe bafite imico itari myiza, abagabo bafata nkisanzwe ariko ishobora kurangiza ubuzima bw’abagabo benshi.

Dore umugore udakwiye gushaka kabone niyo waba umukunda byo gupfa.

Niba uri umugabo ukumva ko iyi mico abagore bagira ntacyo ikubwiye cg se ntacyo yagukoraho bivugwa ko waba uri ikigoryi cyangwa se utazi ibyo urimo. Bivugwa ko niyo waba ubona ari mwiza cyane utamureka kuko umukunda, ukwiye kwitoza kuba wa mureka kubwo kwiyifuriza ineza imbere mu buzima bwa we, bivugwa Kandi ko ibintu byiza hanze bikunze kuba bibi imbere muri byo niyo yaba mwiza ate rero ukwiye kwiga kubaho utamufite kuko bishoboka, ariko niba afite iyi mico tugiye kurebera hamwe.

Iyi niyo mico uzabonana umugore ugahita umureka, kuko utabigenzemo gake yazagusaza cyanga akakugira umusizi wo kwirirwa usiga ibibi wa mubonye ho.

. Umugore ufite inshuti z’abagabo benshi cyangwa iz’abasore benshi.

Uyu mugore ni ukumwitondera cyane, ubu bushuti ntabwo buba busanzwe,

Nta nubwo bushoboka ko bwaba ari ubushuti gusa ntakindi kiburi inyuma. Tekereza umukobwa ufite inshuti z’abagabo nka 20 azisura zose bakamarana igihe, wowe urumva byaba ari ibintu bisanzwe?, ugirwa inama yo kureka uyu mugore uteye utya bigishoboka kuko aba azaguteza umubabaro cyangwa izindi ngaruka mu bihe biri imbere.

Ibi bintu byo kumva Ko ubu bushuti bushoboka gutyo gusa ni ubuswa cyane, kuko imibiri yaba bombi iba ikora neza ni ibintu bishobora kubaho rero ka banacikwa bagakora amahano batabipanze. Isi ya none ntikababeshye ko ibi ari ibintu bisanzwe ngo namwe mubyemere.

. Umukobwa ugirana ibibazo n’ababyeyi be.

Umukobwa ufitanye ibibazo n’ababyeyi be, wa mukobwa utumva ababyeyi, usuzugura ababye. Uyu umugize umugore Kenshi birangira nabi, umuntu utumvira, usuzugura abamubyaye ni gute wumva ko wowe yazakubaha waramumenye akuze?

Aha Kandi haziramo umukobwa utarabashije kugira se ariko akigira ikigomeke, wa mukobwa udakozwa kuba yaca bugufi biturutse ku mpamvu zuko atarezwe na se ngo abone igitsure cya se cyangwa se ngo abone uko abagore bubaha abagabo. Ni byiza gushakana n’umukobwa Wabonye igitsure cy’ababyeyi kurusha umwe wakuze utumvira.

. Umukobwa waryamanye n’abagabo benshi.

Buriya umugabo ushaka umugore waryamanye n’abagabo benshi abizi neza, aba ari igicucu.

Ibi bikubabaza mu maze gushakana, kuko biragoye ko wanyura uyu mugore uri umwe, buretse Ko no muri kamere ya kigabo nta mugabo wifuza umugore warongowe n’abagabo benshi, niyo abimenye barabanye ni ibintu bihora bimurya kuva igihe abimenyeye kugera igihe bazatandukanira.

Agaciro k’umugore arakavukana Kandi impano yaha umugabo we isumba izindi ni umubiri utaratobanzwe n’abagabo benshi, iyo bamutobanze rero agaciro ke kaba karatakaye.

Umugore wese waryamanye n’abagabo benshi nta rukundo ashobora kugirira umugabo we cgangwa se ngo amukurure keretse kuryamana no kumukuraho amafaranga.

Uyu mugore uzasanga abo baryamanye nawe bose bamwita indaya Kandi ari umugore wawe.

Bumwe mu bubashakashatsi bugaragaza ko umugore wakirigiswe na benshi adashobora gushimishwa n’umugabo umwe kubera amarangamutima ye aba yarangiritse, ndetse ibi ni ibintu umutima we uhora umushinja.

. Umukobwa ufite inshuti ziryamana n’abagabo  benshi.

Uyu mugore ufite inshuti ziteye zitya, bwa mbere uramuganiriza ukamusaba kuzireka atabyumva ukamureka ari we. 

Impamvu ni uko abakobwa banduzanya imico cyane kurusha abagabo, ntabwo uyu mukobwa yaba afite inshuti nyinshi ziryamana n’abagabo benshi zigahita zigendera ubona ntakibazo zifite ngo bizarangira amahoro atabaye nkazo, uko byagenda kose birangira abaye nkizo nshuti ze. Biba byiza umuretse rero mu gihe yanze guhindura inshuti agakomeza kuba inshuti n’indaya.

Niba ufite umugore nkuyu mureke. 

. Umukobwa ukunda gitwika.

Umukobwa utwika cyane uyu uhora mu birori cyangwa akabona icyamamare akabura amahoro. Mu gihe adahindutse wa mureka kuko uku kubura amahoro byerekana ko abonye uwo asarira wowe yagutera ishoti. Byerekana ko wowe aba atakwitayeho bihagije.

Abagabo bose bababazwa niyi myitwarire n’ubwo harimo abatayiha agaciro bumva ari ibisanzwe ariko hano nta gisanzwe kibirimo, niba utabona ko ari ikibazo, ufite ikibazo ari wowe.

. Umukobwa utakubaha ubona akumenyera.

Umukobwa ugusuzugura, uguseka, ugutuka, ukubwira nabi, ugutonganya mwiherereye cgangwa se muri mu ruhame. Uyu ni uwo kwihutira kureka kuko ntaho muba muzahurira.

Umugore uzaha amahirwe yo kugutondagira gake gake, bizarangira agusuzuguye bikomeye ajye agukubita cyangwa agucire mu maso anagukorere ibindi bibi byagushengura umutima.

Ibi abagabo baba_nyarwanda bamwe baba ku Burayi na America barabisobanukiwe cyane, Aba uzababona cyane muri za YouTube channels nyinshi bari kuvuga urwo babonye ku bagore bihanganiye bakabasuzugira nyuma bikarangira batandukanye.

Ntuzigere wemera ko umugore yitwara nkuwakurongoye.

 

. Umukobwa ukunda kwimurika.

Wa mukobwa uba wifuza ko abantu bose ba mubona, umwe ukunda kwimurika cyane akiyereka abandi Kandi azi neza Ko afite umukunzi cyangwa umugabo.

Umukobwa ushyanuka ubona ashaka kuguha umurongo ngenderwaho uyu ushobora no kuzamura ijwi akagutonganya, atabiretse ibi wowe ukwiye ku mureka. 

. Umukobwa ugira umwanda. 

Uyu nawe ni uwo kwitondera, ariko mu gihe atojwe kubireka ukabona we ntabishaka. 

Ukwiye kugenzura ukamenya neza uko atunganya ibintu bye, aho aba ndetse nawe uko yiyitaho niba ari ibintu bitarimo isuku nkeya.