Dore ibintu So atakubwiye, yakagombye kuba yarakubwiye.

Hari ibintu ababyeyi batakubwiye Kandi bakwiye kuba barabikubwiye utanakura ahoa ari ho hose, si ubushake bwabo ariko kuko wenda ntabyo bari bazi cgangwa nabo nta wabibabwiye ngo babimenye. Icyubahiro, ntawe ukigusaba ahubwo umuntu ahatiriza abandi kumwubaha, bitewe n’ibyo akora nuko ubikora.

Dore ibintu So atakubwiye, yakagombye kuba yarakubwiye.

Uko ushaka icyubahiro niko nawe wubaha abandi, Kandi ntugazugure icyo aricyo cyose cgangwa umuntu uwo ariwe wese. Burya buri muntu wa mwigiraho ikintu runaka kuko ntawe umenya byose.

Benshi barangiza amashuri bakumva barakomeye kuko bagize ibipapuro bo bibwira ko bibasumbisha abandi, ariko burya si byo, si ko biba bimeze, umuntu atangira kwiga neza arangije amashuri niho uburezi bwa nya bwo butangira Kandi umuntu akabwigiramo ibizamugirira akamaro gasumba ibyo yakuye mu ayo mashuri.

Mbere na mbere umugabo akwiye kubanza kumenya ko kwiyubaha ari byo bimuha umwanya mwiza wo kwihitiramo ibyo ashaka ntawe umuvuguruje, iyo ufite ibintu abandi babona nk’inzozi bibasunikira kukubaha kuko ntayandi mahitamo baba bafite.

Niko bimera niyo umusore ashaka umugore yifuza y akabanje gikusanya ibizatuma yihitamo uwo ashaka aho kwiruka mu Bagore ntacyo afite, umwanya ata abirukamo yagakwiye kuwukoresha yiyubaka abagore akazabajyamo nyuma.

Ukwiye kumenya kwivana mu Nshuti zidafite icyo zimaze, ugashaka izigufitiye akamaro. Nutangira gufata imyanzuro nkiyo benshi bazakurwanya bashaka ko mugumana aho hasi, ariko uzige uko ubasiga aho wikomereze kabone niyo umuryango utakumva neza ibyo ushaka kuko nawo hari igihe uguca intege.

Baho ukurikiye indooto zawe, abatakumva bose ubacikeho nushaka usigare wenyine wubaka indoto zawe kugera igihe uzigereyeho, hari igihe bikunanira gucika ku Nshuti zawe uzazibuke ariko Hari icyo wagezeho.

Ubigenza utya kubera iki?

Buriya abantu benshi ni abanebwe hari abagushuka ngo mugume mu buzima bubi babizi badashaka ko uzamuka ngo ubasige, hakaba n’abandi babikora batabizi bumva ibyo ubu urubyiruko rwita gutwika aribyo bifite icyo bimaze Kandi ari ububwa bubibi ahubwo , uzashake kwikuramo warameze uruhara igihe cyaragucitse, ibyiza ni ukumenya kubyikuramo ibyo byose mbere y’imyaka 30 watinda nturenze 35 ukiri igicucu.

Hari ibitambo utanga kugirango ugere ku kintu cg ibintu runaka n’ibyo byo kumenya ishuti nyazo birimo, ukamenya izifite icyo zakumariye nizigamije kukuyobya ugafata umwanzuro. 

Iyo udatanze ibitambo nkibi utanga ibindi byo kugoryama cg kuzamenya ubwenge ushaje aho imbara zo gukora ziba zaragusize, ukicuza ushaje ibyo utakoze, bimwe abanyarwanda bita bati iyo mbimenya.

Menya uko uvugisha inshuti zawe zose, zo mungeri zose ariko zitamenye ibyo urimo zizashiduke uzereka ibyo wakoze cg se wagezeho, ukeneye gukora Kandi ugakora neza iyo nta muntu uzi neza ibyo uhugiyemo ngo abashe kuguca intege cg se abigusenyane ureba ari wowe wamwikururiye.

Komeza urugendo rwawe rwo kwivana mu bubwa inshuti zawe zizi ko uri imbwa nkazo.

Komeza wige ibintu byinshi bifite akamaro Kandi ukore imyitozo ngororamubiri kuko ifitiye ubuzima akamaro Kandi itanga ubuzima bwiza, iyo ushaka gutera imbere ugasiga abandi ugomba kuba ufite ubuzima buzima, kurikira ibidashegesha ubwonko bwawe ureke ibitagufitiye umumaro kuko bishegesha ubwonko bwawe.

Biragoye kureka kumva amatiku kuko muntu ayamenyereye ariko Aya aragusenya nta kubaka, yavemo nushaka no kubyumva ubiharire igihe gito cyane kugira ngo uruhure ubwoko gusa.

Akira ko watsinzwe niba koko watsinzwe, ureke kubeshya ubwonko ibidahari. Igira kumakosa uyakosora aho kubeshya ubwonko ko ibintu ari byiza Kandi muby’ukuri ari bibi.

Abantu babashije kugera kuri byinshi bigiye kubunararibonye. Iyo ibintu bikubayeho utahindura urabyakira ahubwo ukamenya uko kubyitwaramo, ukenera kwemere instinzwi ariko ikaba isomo utazasubira. Ahazaza wa hahindura ariko ahashize ntacyo wahakora ho, wibaho wicuza rero kuko ntacyo bizakumarira usibye kugushegesha gusa. 

Menya ko ukuri kubonwa na buri wese uko ashaka. 

Wige gushimira ibyo ufite ariko ushaka nuko ubyongera. 

Menya kurwanirira ibyo wemera, umenyenye neza kurwanirira inshuti zawe za nyazo aho rukomeye kabone niyo mwese mwajyana hasi, inshuti zawe uzibwize ukuri hamwe n’umuryango wawe, ubabwira kwa kuri mu kinyarwanda bita ko kuryana, yego kuraryana ariko kugakebura. Burya abantu bakeneye ukuri aho kubaryarya ubarema agatima ubabeshya. 

Menya ko amahitamo cg se imyanzuro ufata ya buri munsi ari byo bikugira wowe wa nyawe, muntu aba uwo ari we bitewe n’imyanzuro afata , ni nayo imuha umwanya mu muryango mugari abamo,rena nawe ukuntu umukire ku mudugudu iwanyu avuga rikumvikana. 

Iyo ugeze kuri urwo rwego ba bandi batakumvaga, bakwangaga se bifuza kumera nkawe.

Iyo bigeze aho abantu barakubaha niyo wifuze umugore usanga uhitamo uwo ushaka akakubahira uwo uri we, ntago bikunda ko yakuryarya nkuko yabikora ntacyo ufite, ntabwo yareka kukwitaho kuko ntawundi ya kwitaho mbere yawe. 

Iyo ugeze aha ubuzima buraryoha Kandi n’amahitamo akiyongera. 

Numara kugera aho ntuzibagirwe indangagaciro zawe zakugejeje aho cg se ngo utangire kwiyandarika, iga gukomeza kuba wa w’undi wo we wa nyawe. 

Menya aho waturutse, umenye ko kuzamuka bigoye ariko kumanuka byoroha/ ko ari nk’umurabyo. 

Ntuzigere uhagarika kwiga,  menya kwigira ku makosa wakoze ariko bibaye byiza wakwigira kumakosa y’abandi wowe atarakugeraho. 

Ni bigukundira ntugahore mu byishimo ngo bigutwara, maze uzige no gutindana ibyo ufite dore ko ari ihurizo.

Izi ni zimwe mu nama ababyeyi batamenya cg se batatwigisha.