Zimwe muri Visa zigora kubona kurusha izindi ku Isi._ISHEJA

Hari Ibihugu bigorana mu gutanga Visa zabyo bitewe n'impamvu runaka, ibi nibyo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru.

Zimwe muri Visa zigora kubona kurusha izindi ku Isi._ISHEJA

Benshi bifuza kuba batemberera ahantu hatandukanye ku Isi, gutura aho bashaka ku Isi cyangwa se kuba bajya gushakira imibereho mu Mahanga. Ibi byose bisaba Visa kugira ngo uwifuza gusohoka Igihugu yinjira mu kindi abashe guhabwa uburenganzira bwo gusohoka mu Gihugu kimwe yinjira mu kindi.

N'ubwo Ibihugu bimwe birushaho koroshya itangwa rya Visa, hari n'ibindi birushaho gumomeza uburyo bwo kubona Visa bitewe n'impamvu zabyo bwite, ari nazo turebera hamwe muri iyi nkuru. 

Muri iyi nkuru turareba mpamvu ki Ibihugu bimwe bigora abashaka kubyinjiramo.

Impamvu ishingiye k'Ububanyi n'Amahanga : Iyo ibihugu 2 birebana ay'igwe bishobora gushyiraho amategeko agenga Visa akakaye kubenegihugu babyo mu rwego rw'ibihano cyangwa kubangamira abantu.

Impamvu y'Umuco :  Ibihugu bimwe na bimwe bigora ababyijiramo bitewe no kwanga ko bazana Umuco mva mahanga waza guhindura Abenegihugu babyo, cyane bimwe mu Bihugu by'Abayisilamu cyangwa ibyo muri Aziya. Bishyiraho amategeko akakaye cyane kubashaka kubyinjira banga ko umuco wa byo wakwivanga n'uwandi Mahanga bikozwe n'Abakerarugendo cyangwa abandi bifuza kubyinjiramo.

Ubukene mu Bihugu bimwe :  Bimwe mu Bihugu nikennye bishobora kugora abashaka kubigana bitewe n'ubushobozi buke bwo kubakira harimo nko kubura ibikorwa remezo byagakwiye kuba bikoreshwa n'Abamukerarugendo bitari muri ibyo Bihugu ndetse n'ibindi. Ibyo bigatuma bashaka ibishoboka byose byatuma abinjira muri ibyo Bihugu baba bake cyane.

Impamvu z'Umutekano : Umutekano n'ingenzi cyane ku Bihugu byose, n'iyo mpamvu iyo hari ikibazo cyateza umutekano muke mu Gihugu hahita hashyirwaho amananiza yose ashobora, kunaniza abo Igihugu runaka kidashaka ko bakinjiramo.

Ibi bigakorwa hasigasirwa ubusugire bw'Igihugu n'Abanyagihugu ndetse no kugenzura neza abinjira mu Gihugu ngo badateza umutekano muke. Aha amategeko yo kubona Visa akazwa ku Bihugu bifite abaturage bakora ibyaha byinshi cyangwa ibifite abakora Iterabwoba.

Impamvu y'umwuka mubi wa Politike : Iyo Ibihugu birebana nabi byombi bishobora guhita bifungira Visa Abaturage bava kumpande zombi bikanarenga bikirukana abari basanzwe babituyemo bagasubira iwabo hagamijwe guhangana cyangwa kubungabunga umutekano kumpande zombi cyangwa se gushyiraho ibihano.

Izi nizo mpamvu z'Ingenzi zishobora gutera bimwe mu Bihugu gukaza amategeko agenga Visa.

IBIHUGU 7 BIFITE VISA ZIGOYE KUBONA N'IBI BIKURIKIRA.

. Eritrea 

Eritrea n'Igihugu giherereye mu Ihembe ry'Africa, kikaba kigora abashaka kukinjiramo ku buryo bukomeye cyane. Iyo ushaka kujya muri iki Gihgu ugomba kuba uhafite umuntu uhazi akakwishingira, akaguha n'urupapuro rwemeza ko muziranye, ushaka gusura akabimenyesha Ibiro by'abinjira n'abasohoka akabona kwemererwa kuhijira cyangwa se akangirwa. Nta visa ifatirwa ku kibuga cy'Indege muri Eritrea.

Gusa abaturage ba Kenya na Uganda bo bemerewe gutembera muri Eritrea nta visa bishyuye.

. Bhutan

Bhutan iri mu Bihugu bigora ababigana cyane mu kubaha Visa, uyishaka agomba kwishyura ibyo azakoresha mbere harimo aho kuba, ibyo kurya, ingendo akabona kwemererwa Visa nayo ahabwa ageze ku mupaka.

.  China

Ubushinwa buri mu Bihugu bisiragiza abashaka kubyinjiramo bamwe na bamwe bakaba banarambirwa bo ubwa bo bagahagarika ingendo zabo mu Bushinwa.

. Uburusiya

Buri mu Bihugu bigorana mu gutanga Visa n'abo bayihaye ugasanga babahaye Visa imara igihe gito kandi nabwo bamaze kwerekana ko bishyuye ibyo bazakenera byose, abasaba Visa kandi kuri bamwe  bagomba kuba bafite ababatumiye mu Burusiya.

. Turkmenistan 

Turkmenistan izwi nk'Igihugu kigenza gake cyane itangwa rya Visa kugera aho uyisaba arambirwa kubera gutinda kuyihabwa ndetse no gusabwa ibigoranye ngo abe yayihabwa.

. Iran

Iran, izwiho kubangamira abantu baturuka mu Bihugu bimwe na bimwe mu kuba babona Visa ijyayo cyane cyane abaturuka muri Canada, UK na USA aba basubizwa nyuma y'ibyumweru 8 basabye Visa ijya muri Iran kandi bakunze gusubizwa oya. Kubona Visa ijya muri Iran biragoye cyane bikarushaho kubaturage bo Muburengerazuba.

. Korea ya Ruguru

Visa ya Korea ya Ruguru niyo igoye cyane kubona ku Isi dore ko benshi babanza kunyura mu Bushinwa kugira ngo bahabwe amabwiriza yo kumenya uko bitwara mbere yo guhabwa Visa kandi bakagenda nk'abakerarugendo ari benshi bakazagarukira rimwe. Iyo umuntu ari umwe agasura Korea bamuha umuherekeza aho agiye hose kugera igihe azasusubiriza ku Kibuga cy'Indege bakamenya neza ko atashye. Usuye Korea kandi hari ibyo abuzwa kuhakorera ku buryo  ubirenzeho ashorora no kuraswa, nk'ubu kwambara ingofero y'igikinga ntibyemewe, kwambara ikoboyi nabyo ni uko, gufotora aho uteretswe ntibyemewe, kuhajyana bibiliya cyangwa Filimi zivuye hanze ntibyemewe n'ibindi. Usuye Koreya agomba kwitwararika cyane kuko atabigenje atyo yahahurira n'ibyago atigeze abona.

Abaturage bo mu Bushinwa bo bemerewe kwinjira muri Koreya nta nkomyi.

Reba uko wabona Visa ku buryo bworoshye ukanze hano.