Urusaku [kuniha] rw'Abagore mu gihe bari gutera akabariro rwaba ruva he.isheja
Abagore bakunze gusakuza cyane mu gihe bageze ku byishimo byabo bya nyuma, ese kuki bibagendekera gutya.
Urusaku rw'Abagore mu gihe bari gutera akabariro rwaba ruva he?
Iki kibazo kibazwa na benshi, aho baba bibaza impamvu ya nyayo Abagore bataka/ baniha iyo bari gukora imibonano mpuzabitsina. Si bose ariko benshi barabikora, hakaba abataka cyane bikabije kuburyo birenga icyumba bikaba byagera no mubaturanyi, abandi bakaniha bidakabije mu gihe hari n'abatabikora bagatera akabariro bameze nk'ibiragi.
Hari abagabo bumva ko byanze bikunze abagore baso bagomba gutaka mu gihe bari kubonana nabo, bakaba banakoresha imbaraga nyinshi ngo babatatse, ese ibi byo abagabo bakwiye kubigerageza bakoresheje imbaraga, kugira ngo bumve ko banejeje abagore bahuza ibitsina?, abagabo bamwe kandi bumva ko umugore udatatse mu gihe cyo gutera akabariro aba afite ikibazo.
Ese ibi byaba biterwa n'iki byo kuniha cyangwa se gutaka?
Ibi bivugwaho byinshi cyane, ari nabyo tugarukaho muri iyi nkuru.
. Uko umugore aremye.
Ashobora gutaka / kuniha bitewe n'imikorere ye y'umubiri, hari abagore bagira uburyaryate buri hejuru kuburyo iyo hagize ikimukora kugitsina bimutera ibyishimo biri hejuru akaba yakoma akaruru cyangwa se akaba yanarira bitewe n'ibyishimo biri hejuru yumva iyo hari ikimukoze kumyanya ye y'ibanga. Uyu rero hagize ikimwinjiramo bimutera ibyishimo bidasanzwe bituruka kumisemburo irekurwa n'umubiri we bikamuviramo kuniha, gutaka no kurira amarira akaba yanaza.
Aha ni naho hava ibyishimo bikomeye aba yagize bikamusunikira kuniha / gutaka / kurira, ari nayo mpamvu ya mbere ituma abagore bitwara batyo mu gihe bari guhuza ibitsana n'abagabo, babikora kuko banezerewe, bishimye.
. Gutera akanyamuneza umugabo.
Umugore ashobora gutaka / kuniha agira ngo ashimishe umugabo, amutere akanyamuneza. Ibi abagore babikora kugira ngo babwire umugabo ko babyishimiye, bakanabikora mu rwego rwo kutabaca intege kuko gutera akabariro abantu batavuga bishobora guca intege umugabo.
. Ubwoba nabwo butuma abagore bamwe bataka.
Bivugwa ko abagore bamwe bashobora kugirira ubwoba abo bagiye kubonana, bigatuma bakora imibonano bari gusakuza kubera ubwoba buba bwabishe, urugero iyo umugore abonye umugabo afite igitsina kinini cyangwa se Umugore akaba atamenyereye iki gikorwa bishobora kuba nabyo byamutera kuniha / gutaka.
. Ikimenyetso cyo gutuma Umugabo arangiza vuba.
Umugore ashobora kugukorera ibi agirango yihutishe igikorwa, urangize vuba cyane. Kuko ngo iyo umugore ataka / aniha umugabo akora akazi vuba bigatuma ahita arangiza. Gutaka rero bishobora kuba amayeri yo kwihutisha igikorwa.
. Uburyo bwo kuyobora igikorwa
Umugore ashobora kubikora nko kubwira umugabo ati komereza aho, guma aho, kora utyo, ongera umuvuduko cyangwa se wugabanye. Ibyo byose bijyana n'uburyo umugore atakamo.
. Umugore ashobora kuniha / gutaka ari kubabara.
Hari igihe umugore ataka ari kubabara bitewe n'impamvu runaka.
Kubabara bishobora guterwa n'ububabare, igitsina cy'umugabo kinini, imbaraga zakoreshejwe n'umugabo cyangwa se ibindi. Bituma umugore aniha akaba yanarira, ibi bigora umugabo kumenya neza niba umugore ari kubabara cg se yarwohewe ahubwo umugabo aka yakongera akabaraga mu gihe umugore atavuze.
izi nizo mpamvu zingenzi zituma abagore barira/ bataka mu gihe bari muri icyo gikorewa.