Ese koko Umuryango Rothschilds ufite trillion 500$ cyangwa ni ibihuha?, Ibinyoma mwabeshywe igihe kinini. Isheja
Benshi bakunda gusoma no gucukumbura bajya bagwa kunyandiko zivuga ko Umuryango w'Abayahudi bakuriye mu Bice Ubudage bwagenzura waba ufite akavagari k'amadolari angana na trillion 500$. Ese Ibi bintu byaba ari byo cyangwa n'ibihuha?, umuryango umwe watunga ako kavagari kose gute kavuye he?.
Nubwo bino bivugwa bitya ariko mu byukuri nta hantu hizewe wasanga amakuru ya nyayo avuga kuri uyu muryango ndetse n'umutungo waba ufite, usibye kubibona ahantu hatandukanye kuri interineti gutyo gusa kandi hatizewe. Abantu bagize uyu muryango benshi ntibazwi, ntihazwi icyo bakora cyangwa ngo hanamenyekane iyo batuye n'ubwo bafite inyubako nyinshi z'agatangaza hafi hose ku Isi.
Kubona inyandiko ibavugaho kandi yizewe byaba hafi yo kudashoboka, iyo ugenzuye neza usanga inyandiko nyinshi zandikwa kuri bo ziba zirimo ugucyekeranya kwinshi, kurusha kurasa kuntego.
Ibi bikagira aba Rothschilds abantu batazwiho byinshi nk'abandi bakire dore ko ntanaho bajya bagaragara kuntonde z'abakire zishyirwa hanze, kandi ari abagwizatunga bigihe kirekire.
Ubushakashatsi bwakozwe na McKinley & Co bwagaragaje ko umutungo w'Isi, ariko ukaba inoti n'ibiceri biri gukoreshwa/ biri mu bantu no muri Banki ari Trillion 140 $. Izo nizo zari hirya no hino kumubumbe mu mwaka wa 2007.
Ibi byatera kwibaza uko uwo muryango waba wari ufite Trillion 500$ icyo gihe, kandi ubutunzi bw'Isi nabwo butabarizwa muri izi trillion 500 zose. Benshi bakabyita Propaganda bavuga ko kubona Umuryango byibura ufite Trillion 1 ari ibintu bigoye cyane. Bivugwa ko ahubwo Rothschilds badafite Trillion 500$ ahubwo ngo baba bafite 1/5 cy'ubutunzi bw'Isi yose, biciye mu ishoramari n'izindi Businesses bakora harimo no kugenzura i dollar na Banki nyinshi ziri kumubumbe.
Ugendeye kubutunzi bw'Isi mu noti n'ibiceri uyu mwaka ni Trillion 272$, usanga rero nta kuntu uyu murwango waba Rothschilds waba ufite aka kayabo kangana gatya kose. Keretse Amadolari yabo atabarwa mu butunzi Isi ifite.
Ugendeye kuri iyi mibare itangwa n'urubuga Statista uhita ubona ko aya makuru yasakajwe ko uyu muryango waba ufite Trillion 500$ ari ibihuha bidafite aho bishingiye, kuko ibibavugwaho bidashoboka.
Uyu muryango si wo wonyine ukize ahubwo ni uko ari wo washoye ahantu bituma umenyekana cyane nko muri za Banki zitandukanye, ubucuruzi bw'amazu, gucukura amabuye yagaciro, Mu bitangazamakuro dore ko byinshi muzi burya ari ibyabo n'ibindi.
Watangiye gushora muri Banki zigenga mu 1990, ubona n'abayoboke benshi bashakanga inguzanyo.
Byavugwaga ko rero uyu muryango waba Rothschilds waba ufite Miliyaridi 400$ gusa mu 2017, ukurikije ibigo byawo ndetse n'irindi shoramari wakoze.
Bivugwa ko uyu muryango ahubwo atari nawo wa mbere ukize nubwo uvugwaho ubukire, hakavugwa ko aba Rockefellers baba babarusha umutungo kuko bafite ibikorwa byinshi cyane kandi bigaragara ko bibyara ifaranga, kandi bakaba ari bo bashinze UN, the CFR, the Trilateral commission, 100's of think tanks, Amashuri makuru n'amato menshi, inzu ndangamurage zitandukanye naza NGO's nyinshi zitandukanye.
Bikavugwa rero ko Rockefeller bakize cyane ahubwo no kurusha Rothschilds.
Bivugwa ko Rothschilds bakomeye ariko buriya abantu ngo ntibakwiyumvisha neza uburyo ahubwo aba Rockefellers bafite imbaraga zibakubye kenshi mu kugira imbaraga no gucungacunga ihererekanwa ry'Amafaranga, hakiyongeraho no kugira ijambo ahantu henshi hatandukanye ku Isi aba Rokerfellers baza imbere cyane. Bivugwa kandi ko aba Rockefellers bahishe amafaranga menshi mubigo bashinga byo gufasha, ibigo by'ijambo ry'imana, ibigo bitegamiye kuri za Leta, real estate n'ibindi Aha ngo naho bahapakira ibifaranga bitagira ingano bagamije gukwepa imisoro ndetse no guhisha inoti.
Ibivugwa kuri Rothschilds ngo bishoboka ko ari bo babyiyandikira cyangwa ngo bakabyandikisha bagamije gukora propaganda no gukuza ubuhangange bwabo.
Ibi bivugwa kubera iki!?
Bivugwa kuko bizwi neza ko atari bo muryango ukize kandi atari Bunk cyangwa se oligarchy ikize kurusha izindi kandi ngo si nabo babanje Kuba Bunk ya mbere yabayeho. Hariho imiryango ikize kandi imaze igihe kinini kiruta icyo Rothschilds imaze.
Muri iyi miryango twavuga mo nka The Warburgs, aba babanje gukorera i Venice nyuma baza kwimukira i Warburg mu Budage. Aba bari bafite imbaraga zose no gucunga amafaranga ya kera. Imbere yaba Warburgs aba Rothschilds bivugwa ko ari abana mu kugira imitungo myinshi.
Dukurikije aya makuru n'ubusesenguzi buri muri iyi nkuru, ntabwo bishoboka ko umuryango umwe wagira Trillion 500$, oya Ibi ni inzozi no kuyobya abantu. Ntabwo ubukungu bw'Isi bwaba ari trillion 272$ ngo hanyuma abantu bake babe bafite ibirenze ubwo Bukungu.