Urutonde rw’Ibihugu 10 bifite Abaturage babayeho neza kurusha ibindi ku Isi.
Urutonde rw’ibihugu 10 bifite abaturage babayeho neza cgangwa bafite ubuzima Bwiza kurenza ahandi kumubumbe.
Ubuzima bwiza babupima bagendeye kubipimo bikurikira: uburezi bwiza, ubuvuzi bugera kuri buri wese, amafaranga atunga umuturage buri mwaka, umubare w'abaturage bafite akazi, ikorana buhanga rirangwa mu Gihugu ndetse n’ubwisanzure bw’abaturage mu Gihugu cyabo.
10 New Zealand
Iki Gihugu giherereye kumugabane wa Oceania, abaturage biki Gihugu babayeho mu buryo bwiza, akazi karaboneka cyane muri iki Gihugu kuko gituwe n'umubare muke w’abaturage, abakerarugendo bakunda kino Gihugu cyane kubera imiterere yacyo bakunda kukita igihugu kikiri gito.
Uyu mwanya wa 10 New Zealand ikaba iwusangiye na Iceland igihugu giherereye mu majyaruguru y’isi kumugabane w’uburayi, iki gihugu kiri mu byambere mu byujuje ibyibanze nkenerwa umuntu akenera mu buzima bwa buri munsi.
9. Ubwongereza
Buherereye kumugabane w’uburayi, iki gihugu kiza kwishongora mu bihugu bifite ubuvuzi buri ku rwego rwiza ku isi, uburezi buteye imbere n'amashuri yigisha neza kandi kubuntu “free education” .
8. Ubuhorandi
Ubuhorandi nabwo buherereye kumugabane w’uburayi, iki gihugu kizwi cyane nk'igihugu gifite abaturage bihitiramo icyo bashaka bakanagira ubwigenge bwo kuvuga no gukora icyo bashaka.
7. Norway
Iyo abantu benshi bunvise iri zina bahita bumva “Scandinavian nations” Norway izwi cyane nk'igihugu kidafite ikibazo mu kwihaza mu biribwa, n’ubuvuzi buteye imbere.
Buri muturage wo muri Norway agomba kugira byibura ubumenyi bwibanze, Reuters ivuga ko Norway ikurikira Ubwongereza mu kugira abaturage bafite ubumenyi bwibanze n'amashuri atanga inyigisho zifatika.
6.Sweden
Iherereye mu majyaruguru y’uburayi, Sweden nta kibazo kigendanye n'imirire ifite, iki gihugu gifite ubukungu bwifashe neza ndetse bivugwa ko bwazamuwe n’amazi meza bakwirajwije mu gihugu hose.
5. Ubusuwisi
Iki gihugu giherereye kumugabane w’uburayi gifite imigi bigoranye guturamo kubera ubuzima butoroshye buyirangwamo, m'ubusuwi ikibazo kimirire ntakiharangwa ndetse nta n'ikibazo cy'ubumenyi buke kiharangwa, ubuvuzi bwaho buteye imbere kandi bugera kuri bose.
4. Denmark
Abaturage batuye kino gihugu binjiza amafaranga menshi buri mwaka iki gihugu kiza muri 3 bya mbere bifite abaturage binjiza agatubutse buri mwaka, iki gihugu gifite ibyangombwa byibanze umuntu akenera buri munsi nk’uburezi ku rwego rwiza, ubuvuzi n'ibindi.
Abanyagihugu bo muri Denmark bazwiho kuba bari mu baramba cyane kurenza abandi ku Isi.
3. Australia
Hari impamvu nyinshi zisunika abantu kwifuza kujya gutura muri Australia bitewe nakazi kahabomeka cyane, ndetse n'uburezi buri ku kigero kiza iki gihugu gitanga. Abantu benshi bakunda iki gihugu kubera ubwisanzure buharangwa.
2 . Canada
Canada n'igihugu kinini cyane ariko gifite abaturage bake bangana na million 35 z'abaturage, Canada iza kumwanya wa mbere mu bihugu bitanga ubuvuzi bwiza kuri runo rutonde, Canada kandi ifite uburezi bwihagazeho.
1. Finland
Iki gihugu nicyo gifata umwanya wa 1 mu kugira abaturage babayeho neza ku isi kubera guteza imbere ibyangombwa nkenerwa byose ku kiremwa muntu harimo ubuvuzi, uburezi, n’uburenganzira bwa muntu.
https://isheja.com/uko-ibihugu-bihagaze-mu-kugira-abaturage-biyahura-cyane .