Uwari ukurikiranyweho icyaha cyo kwica uwahoze ari umukozi w'akarere ka Kamonyi Mujawayezu Madeleine yarashwe na police y'u Rwanda ubwo yageragezaga gucika.
Bwana kubwimana Daniel wari ukurikiranywe n'urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) yarashwe na police y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi ubwo yageragezaga gutoroka.
Daniel akaba yarashwe ahagana mu masaha y'urucyerera ku isaha ya saa kumi za mugitondo ho kuri uyu wa gatandatu ,aho yari yajyanye n'abashinzwe umutekano ngo yerekane ibyo yibye nyakwigendera Madeleine maze akaza kugerageza kwiruka aho police yarashe mu kirere inshuro ebyiri bamuburira akanga bityo bikamuviramo kuraswa mucyico, agahita apfa.
Nyakwigendera Madeleine Mujawayezu wakoreraga akarera ka Kamonyi akaba yarashwe ku itariki 29 werurwe 2023, aho yishwe n'abagizi ba nabi bamwiciye murugo rwe bagasanga yari yaziritswe na supernet nabo bantu bamwivuganye .