Ingabo za Sudan na Rapid Support Forces basinye amasezerano i Jeddah.

Ingabo za Sudan n'umutwe wa Rapid Support Forces basinye amasezerano y'agahenge mu mirwano bamazemo hafi ukwezi kose barwana.

Ingabo za Sudan na Rapid Support Forces basinye amasezerano i Jeddah.

Ingabo za Sudan n'umutwe uhanganye nazo wa Rapid Support Forces ( ukaba umutwe utabara aho rukomeye mu ngabo za Sudan), basinyanye amasezerano ya mbere i Jeddah muri Saudi Arabia.

Aya masezerano yasinywe na Rapid Support Forces n'ingabo za Sudan, yasinywe ku munsi wa Kane i Jeddah ho muri Saudi Arabia.

Amasezerano yasinywe n'impande zombi aravuga ko Ingabo za Sudan hamwe na Rapid Support Forces  bakwiye kubaha ubusugire bw'igihugu,  kurinda inkiko zacyo, kurinda no kubaha abaturage bakarindwa ibyago byabituraho bivuye kuri iyi ntambara, gufatanya gufasha abagizweho ingaruka n'iyi ntambara no gutanga agahenge imiryango itanga ubufasha ikabugeza kubabukeneye, kubaha ibikorwa remezo biri muri iki gihugu bikabungwabungwa no  kureka gukomeza gushyira/gukoresha abana mu gisilikare babakoresha kurwana intambara. 

Ibi biganiro byageze kuri aya masezerano byatangiye ku i Taliki 6 Gicurasi, 2023 i Jeddah muri Arabia Saudite kugera ku i Taliki 11 Gicurasi, 2023 ubwo impande zombi zasinyaga aya  amasezerano ya mbere. Impande zombi zohereje intumwa zizihagarariye haba kuruhande rw'ingabo za Leta ndetse na Rapid Support Forces,  Intego nyamukuru y'aya masezerano yari ugushaka uko intambara yaba ihagaze kugirango hatangwe ubufasha kubabukeneye cyane hatabarwe n'imbabare.

" Iyi mirwano yatangiye ku italiki 15 Mata, 2023 bivuye ku kutumvikana hagati ya Abdel Fattha al-Burhan uyoboye igihugu cya Sudan ndetse na Mohamed Hamdan Dagalo uzwi cyane nka ( Hemedti) uyu ayoboye ingabo zitabara aho rukomeye cyangwa ingabo zidasanzwe za Sudan ( Rapid support forces).

Imirwano yatangiriye hafi y'ikigo cya Gisilikare cya Merowe no kumurwa mukuru Khartoum. "

Kanda hano usome inkuru yabanjirije iyi kumakimbirane ari muri Sudan: https://isheja.com/indege-zintambara-zu-burusiya-za-il-76-muri-sudan-zigiye-gutabara .