Indege z'intambara z'u Burusiya za IL-76 muri Sudan, zigiye gutabara.

Indege 4 z'intambara z'u Burusiya zo mu bwoko bwa IL-76 ( IIyushin 76), zatangiye gukura Abaturage b'Abarusiya muri Sudan ku Cyumweru. Abatuge bagera kuri 200 nibo bari kuri gahunda yo gukurwa muri Sudan n'izi indege za Gisilikare z'igihugu cy'u Burusiya.

Indege z'intambara z'u Burusiya za IL-76 muri Sudan, zigiye gutabara.

Minisiteri y'Ingabo m'u Burusiya, iratangaza ko igisilikare kirwanira mu kirere cyo m'u Burusiya cyatangiye gukura Abaturage b' Abarusiya ahari kubera intambara, Sudan. Hifashishijwe indege 4 za Gisilikare IL-76 (IIYUSHIN 76), muri abo baturage bari gukurwa muri Sudan harimo abakozi ba Amabasade,  abakora Dipolomasi n'imiryango yabo ndetse n'abandi baturage bakomoka m'u Burusiya.

Minisiteri y'ingabo y'u Burusiya, iratangaza ko umwanzuro wo gukura aba baturage muri Repubulika ya Sudan  hifashishijwe indege 4 z'igisilikare, wafashwe na Perezida Putin, kugirango hizewe umutekano wabo ndetse n'imizigo yabo mu gihe bari kuvanwa muri Sudan berekezwa m'u Burusiya.

Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Belarus, nayo yasohoye itangazo rivuga ko abaturage bayo 10 harimo n'abapilote b'indege bari bari muri Repubulika ya Sudan igihe imirwano yatangiraga, nabo  bakuwe muri Sudan ku wa Mbere ni Mugoroba, bahavanywe n'indege z'uburusiya za IL-76 bagezwa i Moscow, aho bavanwa berekezwa mu Gihugu cyabo.

Amakimbirane hagati y'Abasilikare 2 bakomeye muri Repubulika ya Sudan akomeje gukara cyane, Ibi nibyo bitera bimwe mu Bihugu gukura Abaturage babyo muri iki Gihugu kugirango bitabashyira mu kaga bakaba banahasiga ubuzima.

U Rwanda narwo rwakuye abaturage barwo muri Repubulika ya Sudan, Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri, u Rwanda rwakiriye abantu 42 babaga  i Khartoum muri Sudani, igihugu kiri mu ntambara yadutse ku italiki 15 Mata, 2023.

Abanyarwanda ni 32 muri bo, mu gihe  10 ari abanyamahanga bakomoka mu bihugu bitanu bitandukanye.

Indege ya  RwandAir ni yo yabazanye ibageza ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali bavanywe  mu Mujyi wa Assouan mu Misiri. 

" Iyi mirwano yatangiye ku italiki 15 Mata, 2023 bivuye ku kutumvikana hagati ya Abdel Fattha al-Burhan uyoboye igihugu cya Sudan ndetse na Mohamed Hamdan Dagalo uzwi cyane nka ( Hemedti) uyu ayoboye ingabo zitabara aho rukomeye cyangwa ingabo zidasanzwe za Sudan ( Rapid support forces).

Imirwano yatangiriye hafi y'ikigo cya Gisilikare cya Merowe no kumurwa mukuru Khartoum. "

Kanda hano usome inkuru yabanjirije iyi kumakimbirane ari muri Sudan: https://isheja.com/updates-ku-ntambara-iri-kubera-muri-sudan-abarenga-500-bamaze-gupfa .