Breaking news: Leta y’u Burundi imaze kugara imipaka yose iyihuza n’Igihugu cy’u Rwanda._ISHEJA
Nyuma y’iminsi mikeya ishize hari umwuka utari mwiza hagati y’Ibihugu byombi Wagiye urangwa no guterana amagambo, Leta y’u Burundi irashyize ifunze imipaka yose ya yihuzaga n’Igihugu cy’u Rwanda.
Benshi bakaba bakomeje kwibaza aho umubano w’Ibihugu byombi byigeze kuba Igihugu kimwe aho Werekeza, Dore ko mu minsi yashize Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi bwana Perezida Ndayishimiye Evariste bakunze kwita Neva, yumvikanye mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, yumvikanye ashyira mu majwi ko Igihugu cy'u Rwanda gitera inkunga inyeshyamba za Red -Tabara zihungabanya umutekano w’Igihugu cy’u Burundi, aho General Evariste uyobora icyo Gihugu yavugaga ko Igihugu kibanyi cy’u Rwanda gitera inkunga abo barwanyi mu buryo we yavugaga ko bahabwa imyitozo, ibiryo ndetse naho bakinga umusaya, ibi Leta y’u Rwanda yarabyiyamirije ihakana ko ntaho ihurira no kubangamira umutekano w’u Burundi kandi ko ntaruhare bagira mu mitegekere y’icyo Gihugu.
Mu ijambo ry'’Umukuru w’u Rwanda President Paul kagame, akaba yaravuze mu ijambo risoza umwaka ko aho Igihugu cy’u Rwanda cyavuye bahazi kandi bakaba bagikomeje intambwe imbere ko u Rwanda ruzirengera kandi ko rwiteguye bihagije Kubashaka kurushozaho intambara.
Mu minsi mikeya ishize mu Gihugu cy’u Burundi rimwe mu mashyaka aba muri icyo gihugu rya APDR riyobowe na Gabriel Banzawitonde rikaba ryari ryasabye bwana President Evariste kuba yafunga imipaka ihuza u Burundi n'Igihugu cy’u Rwanda mu ijambo ryavuzwe n’Umukuru uyobora iryoshyaka, aho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko Leta y’u Burundi itagakwiye kugirana ibiganiro n’Igihugu cy’u Rwanda ashinja ku kuba giteza umutekano muke mu Burundi akaba yarakomeje avuga ko Abanyarwanda bakwiye kwitonderwa haba ari abinjira mu Gihugu cy’u Burundi ngo kuko we abona nta neza bifuriza Igihugu cy’u Burundi ndetse akaba yarakomeje ashinja Leta y’u Rwanda ngo kuba yarafashije abashakaga guhirika ubutegetsi mu Burundi mu mwaka wa 2015 ndetse aho we yemeje ko igihugu cy’u Rwanda cyanze gutanga abagize uruhare muri izo mvururu zabaye mu Burundi, Gusa ibi Leta y’u Rwanda ikaba ibihakana ko Amakuru nkayo atari ukuri.