Impanuka ikomeye ihitanye imbaga m'u Buhindi. _isheja

Impanuka ya Gari ya moshi yabaye mu ijoro ryo kuwa Gatanu, yahitanye Abahindi 294.

Impanuka ikomeye ihitanye imbaga m'u Buhindi. _isheja

Iyi mpanuka yabereye m'Uburasirazuba bw'Igihugu cy'u Buhindi hafi y'Akarere ka Balasore, n'impanuka yabaye mu masaha ya n'ijoro mu ma saa 7.

Abantu bayiguyemo ni 294, abakomeretse bo ni 1000 kugeza ubu niyo mibare imaze kumenyekana. Birashoboka ko yaza kwiyongera.

Iyi mpanuka ntiharamenyekana neza icyayiteye, iyi mpanuka ibaye iya 3 mu mpanuka mbi za Gari ya moshi zabereye kubutaka bw'u Buhindi.

Imbangukiragutabara 200 n'abaganga babarirwa mu bihumbi boherejwe aho impanuka yabereye kugira ngo byorohe kwita kubazahajwe n'iyi mpanuka.

Impanuka ikimara kuba byabaye ngombwa ko abaheze muri gari ya moshi bakurwamo mu bwitonzi bwinshi kugira ngo badakomeretswa cyangwa bakaba bapfiramo, byabaye ngombwa ko ibice bya gariyamoshi bikatwa kugira ngo abantu bavanwemo.

Sudhanshu Sarangi ukuriye ishami rishinzwe kuzimya inkongi y'umuriro muri Odisha, yatangaje ko iyi mpanuka yaguyemo abantu 294 naho 1000 bagakomereka.

Minisitiri w'imihanda ya Gari ya moshi  m'u Buhindi Ashwini Vaishnaw yageze ahabereye impanuka, Narendra Modi Minisitiri w'intebe w'u Buhindi biteganijwe ko aza gusura abakomerekeye muri iyi mpanuka ku Bitaro.

Biravugwa ko abatanze ubutabazi bwihuse ari abaturage batuye aho impanuka yabereye, ko aribo bahageze mbere bagatangira gutanga ubutabazi bwibanze, bagakoresha amadoka yabo bageza abakomeretse kwa Muganga

Igihugu cy'u Buhindi kiri mu bya mbere bikoresha Gari ya moshi  cyane kandi gifite imihanda myinshi yazo, ariko bivugwa ko ibikorwaremezo nk'imihanda na Gari ya moshi byaho bishaje cyane bikeneye amavugurura bikagendana n'igihe. Bivugwa ko ibi nabyo biri mubyateza impanuka za hato na hato.

Impanuka mbi ya Gari ya moshi yabaye m'u Buhindi mu 1981 ihitana abantu 800 bose, iyi niyo mbi cyane yatwaye abantu benshi.