Abany’Afurikakazi 3 bamaze guhabwa igihembo kitiriwe Nobel.

Abany’Afurikakazi 3 bamaze guhabwa igihembo kitiriwe Nobel.

Igihembo mpuzamahanga kitiriwe Nobel cyizwi ku izina rya Prix Nobel cyangwa Nobel Prize ni igihembo gikomeye ku Isi gitangwa buri mwaka kubantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu byiciro bitandukanye birimo guharanira amahoro, Ubugenge, Ubutabire, Ubuvuzi n’ubuvanganzo.

Mu bantu basaga 800 bamaze guhabwa iki gihembo kuva cyatangira gutangwa , harimo abagore b’Abanyafurikakazi 3.

Abo bagore ni :

1.Wangari Maathai

Ni we mugore wa mbere w’umunyafrikakazi wahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel akaba yaragihawe mu mwaka wa 2004.

Uyu mugore wavutse mu 1940 yaharaniye kubungabunga no kurengera ibidukikije azwiho kuba yaratangije Green Belt Movement.

Gusa igihembo yahawe yagihawe nk’umuntu waharaniye iterambere, Demokarasi n’amahoro akaba ariyo mpamvu yashyizwe mu kiciro cy’amahoro.

Wangari Maathai, Kenya, 2004

2.Ellen Sirleaf.

Perezida wa Liberiya yahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel mu mwaka wa 2011 nk’umuntu waharaniye amahoro,  waharaniye umutekano, uburenganzira bw’abagore no kuba bagira uruhare mu kubaka amahoro.

Sirleaf yatorewe kuyobora Liberia muri 2005 nyuma y’intambara yabaye muri iki Gihugu ihanganishije abaturage yari imaze imyaka myinshi.

Uyu mugore kandi yanabaye Umuperezida wa mbere w’umugore wari utorewe kuyobora igihugu muri Afrika.

Amaze gutorwa yaharaniye ko abaturage biyunga, ateza imbere amahoro ndetse n’iterambere mu by’ubukungu.

Ellen Johnson Sirleaf, Liberia, 2011

3.Leymah Gbowee

Nawe akomoka muri Liberia yahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel ku munsi umwe na Perezida wa Liberiya.

Uyu mugore azwiho guharanira uburenganzira bw’abagore ndetse mu gihe cy’intambara we yabaga hagati y’abaturage muri Liberiya, yahamagariye abagore bo mu Liberiya  n’amoko atandunye gushyira hamwe bagashaka uko igihugu cyabo cyabona amahoro, akaba yaragize uruhare rukomeye ku guhosha iyo ntambara yari imaze imyaka itari mike. Uyu mugore  na nyuma y’intambara yakomeje gufasha abari barakomeretse ku mitima bakagira ihungabana, abafasha kubomora ibikomere.

Leymah Gbowee, Liberia, 2011.

Abo nibo bagore b’abanyafrikakazi 3 bamaze guhabwa igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel kuva cyatangira gutangwa muri  1901.