Antonio Guterres na Sergey Lavrov batonganiye bikomeye mu_nama.
Ubwo habaga Inama y'umuryango w'Ibihugu biri mu kanama k'umutekano ku Isi i New York, umukuru wa LONI na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Uburusiya bateranye amagambo ku buryo bukomeye kubera kutumvikana kungingo zimwe na zimwe zaganirwaga ho muri iyi nama yatumijwe n'Uburusiya. Uburusiya ubu nibwo buyoboye aka ka_nama k'Umutekano ku Isi.

Muri iyi nama habayeho guterana amagambo ku buryo bukomeye kubera ikibazo cya Ukraine, uyu mwuka muba muri iyi nama watewe n'amagambo yavuzwe n'aba bategetsi bombi aho Lavrov yabwiraga aba bategetsi ko ibyo bakora atari byo mu gihe nabo bavuga ko ahubwo ibyo Uburusiya bukorara atari byo, ko butari bukwiye gutangiza intambara ku Gigugu cy'amahanga.
Uburusiya buhagarariwe na Lavrov, bushinja uy'umuryango mpuzamahanga wa LONI ko ari igikoresho cya America ko America iwucamo igakora ibyo yishakiye, Lavrov avuga ko ibibazo biri muri Ukraine biterwa na Politike mbi ya Amerika na OTAN, Lavrov agashinja ibyo bihugu ko byashatse gukoresha Ukraine mu guhungabanya umutekano w'Uburusiya ndetse bakanategeka Ukraine uko igomba kuyoborwa.
Uburusiya kandi bushinja k'uburyo bweruye uy'umuryango kugendera kubyemezo bya Leta y'Amerika na OTAN, kugera aho LONI igendera kubyemezo bya America ikirengagiza ko ari umuryango utegamiye kuri America cyangwa OTAN, Lavrov kandi ashinja uy'umuryango kwifatanya na America bagafatira ibyemezo n'ibihano bikakaye Uburusiya.
Ibi ni ibintu uy'umuryango uhakana cyane ahubwo ukegeka amakosa yose k'Uburusiya, uvuga ko ari bwo bwatangije amakimbirane muri iki gihugu cya Ukraine, kandi iyi ntambara ikaba idafite ishingiro, Guterres asaba Uburusiya guhagarika iyi ntambara Ukraine ikagira amahoro ndetse ikabaho uko ishaka, ikakagenderanira n'ibihugu ishaka kuko ibifitiye uburenganzira busesuye nk'igihugu.
Guterres akomeza asaba Uburusiya guhagarika aya makimbirane kuko abanya_Ukraine bari kuyababariramo kandi ko intambara iri gusenya igihugu cyabo ku buryo bukomeye cyane, Umutegetsi wa LONI akomeza avuga ko aya makimbirane ateje inkeke cyane kuko atitondewe yavamamo intambara ikomeye kandi yagera ku Bihugu byinshi.
Lavrov yamusubije ko uy'umuryango ibyo wiyemeje atari byo ukora, ahubwo ko ugeze ahabi hawuganisha kugusenyuka, Sergey yabwiye Guterres ko Amerika ikorera muri uy'umuryango Amerika ikawukoresha ibidakorwa kandi nawo ukayumvira. Lavrov akomeza abwira Guterres ko America yasimbuje amategeko mpuzamahanga y'uy'umuryango amategeko yayo kugira ngo ikore ibyo yishakiye nta nkomyi, ati Amerika ikoresha LONI politike yo gusenya aribyo bisenya uy'umuryango, Lavrov akomeza abwira Guterres ko Ubu ibihe turimo bikomeye cyane kurusha ibihe byo mu ntambara y'ubutita.
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Uburusiya yikomye bikomeye kandi ikigega mpuzamahanga cy'ubukungu IMF ko cyabaye nk'umuryango wa gisilikare kandi kigakorera mu nyungu za Amerika kurusha uko gikora inshingano zacyo zo gufasha ibihugu bikennye ahubwo kigafasha Ukraine kandi bitari mu nshingano zacyo zo kwivanga mu ntambara, aha yavugaga ku buryo iki kigega kigenera amafaranga Ukraine yo kurwana intambara ndetse n'inkunga yo kuziyubaka nyuma y'intambara, iyo nkunga izafasha Ukraine mu gihe cy'imyaka 4 yose, Ukraine ikaba yanakurirwaho amadeni yose ifitiye amahanga.
Lavrov avuga ko ibi bidakwiye kuko Ukraine ariyo yishoye muri aya makimbirane yiha kumvira OTAN.
Ukraine yo ikaba ivuga ko Uburusiya butagakwiye kuyobora uy'umuryango kandi ari bwo buteza umutekano muke.
Soma inkuru yabanjirije iyi ukanze hano: https://isheja.com/sergey-lavrov-yageze-i-new-york-kugirana-ibiganiro-na-antonio-guterres-hamwe-na-antony-blinken .