Urutonde rw'Abagwizatunga rwahindutse, menya uko bimeze._ISHEJA

Urutonde rw'Abagwizatunga rwahindutse, menya uko bimeze._ISHEJA

Igitangazamakuru rurangiranwa Forbes Magazine giheruka gushyira hanze urutonde rw'abanyamafaranga kurusha abandi ku Isi.

Iki gitangazamakuru gisanzwe gikora intonde nkizi cyane, ku bantu batunze agatubutse mu byiciro byose by'ubuzima. Mu minsi ishize giheruka gushyira urutonde hanze rw'Abantu barusha abandi amafaranga ku Isi, ariko bakaba ari abazwi ko batunze menshi dore ko hari ababa bayafite ntibashyirwe kuri izi ntonde kubera impamvu zitazwi neza.

Iyi nkuru iragaruka ku bantu bazwi bahunitse menshi kurusha abandi. Bose Ni abashabitsi mu bintu bitandukanye dore ko nta muntu ufite akazi gasanzwe ugaragara kuri Uru rutonde, bose usanga ari ba rwiyemezamurimo muri businesses baba barishingiye cyangwa bararazwe n'imiryango yabo.

Aho bakura amafaranga cyane ni mu ikoranabuhanga, gucuruza imyenda ibiryo n'izindi businesses. 

Aba nibo bakire bazwi kurusha abandi muri uku kwezi Dore ko ubu bisigaye bihindagurika cyane ntabwo ari nka kera aho wasangaga umukire umwe ashobora kumara imyaka irenga 10 ari ku mwanya wa mbere, ubu uwa mbere ni :

 

. Bernard Arnault: $214.9b

. Jeff Bezos: $202.4b

. Elon Musk: $196.3b

. Mark Zuckerberg: $165.6b

. Larry Ellison: $153.0b

. Larry Page: $145.5b

. Sergey Brin: $139.4b

. Warren Buffett: $137.5b

. Bill Gates: $130.8b

. Steve Ballmer: $124.4b

Ukuyemo Bernard Arnault wo m'Ubufaransa abandi bose bamukurikiye 9 ni abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibi bikerekana ko ubutunzi bwinshi bwiganje m'Uburengerazuba bw'isi kurusha ahandi.