NATO yiteguye kurwana n’u Burusiya.

Umuryango wo gutabarana wa OTAN uhuriwemo n’ibihugu 30 bihagarariwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika, watangaje ko witeguye guhangana n’u Burusiya ngo mu gihe bwaba burenze umurongo ntarengwa.

NATO yiteguye kurwana n’u Burusiya.

Uyu murongo OTAN ivuga ko ari ugutera cyangwa gushotora igihugu kimwe kimwe kibarizwa muri uyu muryango ngo u Burusiya niburamuka bukoze ibyo ntakabuza ngo OTAN yiteguye guhangana nabwo ikabuha isomo rikomeye rya gisilikare, kandi iravuga ko yarangije kwitegura no gushyiraho amatsinda y’ingabo afite ubutumwa bwo kurwana n’ ingabo z’u Burusiya mu gihe byaba bibaye ngombwa.

OTAN kandi iratangaza ko habura akantu gato cyane kugira ngo habeho intambara ya 3 y’Isi cyangwa se iyahuza ibyo bihugu 30 bigahangana n’u Burusiya.

Ibi biratangazwa n’umukuru wa komite y’igisilikare cya OTAN Admiral Rob Bauer.

Admiral Rob Bauer, Umukuru wa komite y’igisilikare cya OTAN.

Imitwe y’ingabo yashyizweho, amakuru ava m’u Burusiya aravuga ko hari iherereye mu bihugu bitandukanye harimo: Slovakia, Hungaria, Romania ndetse no muri Bulgaria. Admiral Rob Bauer agakomeza avuga ko iyi mitwe yose yiteguye urugamba.

Admiral Rob Bauer aravuga ko uko NATO ihagaze bitigeze bihinduka ko ni biba ngombwa bazarwana na Putin kandi ko abashotoye bamusanganira, ati u Burusiya ni burenga umurongo utukura NATO yiteguye kuba yahita ibwereka imbaraga zikomeye cyane.

Ibi NATO irabivuga nyuma yuko u Burusiya buvuze ko NATO iri kurengera yohereza ibitwaro bikomeye mu gihugu cya Ukraine bishobora kubangamira umutekano wa bwo, ko ni bakomeza gutyo ibihugu bibishyushyemo nabyo bizahura n’ibitero by’u Burusiya, ibi bihugu u Burusiya bwakomeje kwihanangiriza harimo Polonye, Ubwongereza, Ubudage hamwe na Amerika.

NATO rero iti u Burusiya buraramuka burenze uyu murongo ntakabuza turarwa.

Bamwe mubasesenguzi baravuga ko izi ntwaro ntacyo zahindura kurugamba muri Ukraine kuko nta basilikare Ukraine ifite bo kuzikoresha, ko kandi ziramutse zinangiritse kuzisana bigorana, bakavuga kandi ko ibifaru NATO ikomeza kurundira ukraine ko nta kamaro byagira cyane mu gihe u Burusiya burwanira mu kirere cyane.