21 bapfuye bazira kwiyiriza kubera amasengesho.

Mu Gihugu cya Kenya 21 bishwe n'inzara yakomotse ku kwiyiriza kubera amasengesho. 21 nibo bamaze gutorwa bapfuye kubera inzara ariko birakekwa ko baba barenga, Polisi ya Kenya iracyashakisha abandi bataraboneka.

21 bapfuye bazira kwiyiriza kubera amasengesho.

Polisi ya Kenya yakajije ibikorwa byo gushakisha abahitanywe n'inzara kuva ku munsi w'ejo kuwa Gatandatu, aba Baturage bazize kwiyiriza ni abo mu mugi wa Malindi hafi y'Inyanja y'Ubuhindi.

Aha niho Polisi ya Kenya ikomeje gushakishiriza ikeka ko haba hari n'abandi bataraboneka baba barazize kwiyiriza, ubu imaze gutahura abagera kuri 21 bose bazize inzara yakomotse ku kwiyiriza.

Polisi ya kenya kandi yatangiye iperereza k'umukozi w'Imana bikekwa ko ari we waba warashishikarije abayoboke be kwiyiriza (bakishonjesha) kugirango bapfe.

Aba bayoboke bahuye n'ibi byago byo kwicwa n'inzara kubera ubusabe bw'Umushumba wabo, ni abo m'urusengero mpuzamahanga rwa Good news international Church. Biravugwa kandi ko hari abatabawe na Polisi ya Kenya mu gihe bari bamerewe nabi cyane nabo benda guhuhuka ariko Imana ikinga akaboko.

Aba bivugwa ko batabawe, barokowe mu Cyumweru gishize.

Umukozi w'Imana Paul Mackenzie Nthenge bikekwa ko ari we washutse aba baturage bikabaviramo urupfu abandi bakazahara bikomeye kubera inzara, ubu yatawe muri yombi ari mu maboko ya Polisi ya Kenya ngo akorweho iperereza.

Umushumba Nthenge, bivugwa ko ariwe wari ukuriye uru rusengero. Ariko we akavuga ko urusengero rwe yarufunze mu mwaka wa 2019,  avuga ko ntacyaha we yishinja rero cyo kuyobya abaturage bakagera aho bicwa n'inzara.

Ibi umushumba Nthenge aatangariza Polisi ya Kenya ntibyatumye afungurwa, mubatoraguwe 21 bapfuye harimo n'abana bato nabo basonjeshejwe kugera bapfuye.

Polisi kandi yatahuye nahashyinguye indi mibiri igera kuri 58 yose ndetse biravugwa ko hari imva zatahuwe zishyinguyemo abantu barenze 5 bose kandi ziriho imisaraba minini, Nthenge ngo yakoze ibi byose kugirango abamukurikira bashobore kumera nka Yezu. Kuko yababwiraga kwishonjesha kugirango babashe kumera nka Yezu.

Mu iperereza rizakorerwa kuri iyo mirambo, hazagenzurwa neza koko niba abo bantu bose barishwe n'inzara cyangwa se ikindi, niko amakuru ava mu bitangazamakuru byo muri iki Gihugu avuga.

Aya makuru yamenyekanye nyuma yaho Polisi ya Kenya itoreye imirambo 4 bikekwa ko yazize inzara, nyuma bakoze iperereza basanga hari aho ihurira na Nthenge ahita atabwa muri yombi. 

Ibinti nkibi byo kwicwa n'inzara byaherukaga kugaragara mu Gihugu cya Mozambique, ahagaragaye umugabo wishwe n'inzara ashaka kumera Nka Yezu, ariko bikarangira inzara imuhitanye nyuma yo kumara iminsi atarya atananywa.