Ibihugu 10 bifite uburezi bwiza ku isi.
Ibihugu bifite uburezi bwiza ku Isi kurusha ibindi bisigaye nibyo tugiye kubagezaho muri iyi nkuru.
Kugira ngo uburezi bube bwiza bisaba kuba hari ibipimo byibanze bigaragara mu ubwo burezi bw’igihugu runaka harimo abarimu b’umwuga, kanndi babifitiye ubushobozi ndetse bafite imfansha_nyigisho zifite ireme ku rwego mpuzamahanga, ikoranabuhanga ryorohereza abanyeshuri ndetse n’abarimu gushakisha ibyo biga no gukora ubushakashatsi butandukanye kubyigwa, aho kwigira heza hatabangamira abanyeshuri ndetse n’abarimu n’ibindi.
~ Canada
Canada n’igihugu giteye imbere cyane mu bintu byinshi, harimo n’uburezi aho ireme ry’uburezi riri heju ukurikije n’ibindi bihugu. Ikoranabuhanga hamwe n’abarimu b’umwuga biri mu bifasha kuzamura ireme ry’uburezi muri Canada.
~United Kingdom
Ubwongereza bufite uburezi bwiza cyane, k’umugabane w’uburayi buza mu bihugu bya mbere bifite uburezi bwiza ndetse no ku Isi.
~ Germany/ Ubudage
Ubudage na bwo k’uburezi bwifashe neza cyane. Iyo urumunyamahanga ukeneye kwiga m’u Budage bigusaba kubanza ukiga ikidage, kugirango ubashe gutangira kwiga amasomo yawe neza.
~ Australia
Australia nayo ihagaze neza mu gutanga inyigisho, Abantu benshi bakunze kujya kuhiga bitewe nireme ry’uburezi batanga.
~ France
Ubufaransa nabwo bugaragara ku rutonde rw’ibihugu bifite ireme ry’uburezi bwiza. Abantu benshi bemeza porogaramu(curriculum) itanzwe mu_gifaransa iba nziza kurusha iy’icyongereza, ko kandi umuntu wize mu Gifaransa neza aba azi ubwenge no kuba yakora ubushashatsi kurusha uwi mu_cyongereza.
~ Switzerland
Umuntu wize m’u Busuwisi aba ashoboye ku ruhando mpuzamahanga, kubera kubona ibyangombwa byose nkenterwa mu burezi, bituma ajya ku kigero kiza cyo gusobanukirwa neza nibyo yize.
~ Leta zunze ubumwe za America
USA nayo ifite ireme ry’uburezi ryiza ku rwego rw’Isi. Aha niho haboneka za kaminuza bivugwa ko zikomeye ku Isi nka Harvard na Massachusetts University ndetse n’ibindi bigo bitanga uburezi ku mashuri y’isumbuye byifuzwa na benshi.
~ Sweden/ Suwede.
Ibihugu byo mu majyaruguru y’Isi (Scandinavian countries) nabyo bizwiho gukaza cyane ireme ry’uburezi, Suwede nayo ibarizwa muri kano gace ifite ireme ryiza ry’uburezi.
~ Denmark/ Danimarike.
Denmark ifite ireme ry’uburezi ryiza kandi uburezi bwaho buteye imbere, Denmark ifite n’ikoranabuhanga riteye imbere rifasha abanyeshuri gukora akazi kabo neza.
Denmark ibarizwa nayo muri Scandinavian countries.
~ Japan/ Ubuyapani.
Ikoranabuhanga rishyirwa mu burezi muri iki Gihugu, riri mu bya mbere bitera inkunga uburezi bwo m’Ubuyapani kugira ireme ryiza ry’Uburezi, kandi n’abanyeshuri bo muri kino gihugu bakunda gukora cyane ibi nabyo bigira iki gihugu kuza mu myanya y’imbere kuri iyi ngingo y’ireme ry’uburezi.