Ibihugu bifite amadeni menshi, kurusha ibindi.

Ibihugu biza imbere mu kugira amadeni menshi kurusha ibindi ku Isi. Iyi nkuru irakwereka ibihugu bifitiye imyenda ibindi, Imyenda bifite hanze yabyo. Ni imyenda Guverinoma z’ibihugu bifata kuzindi Guverinoma cyangwa bikayifata mu bigo byigenga ariko bitari iby’imbere mu gihugu, nubwo bishoboka ko Guverinoma ishobora gufata imyenda imbere mu gihugu, mu bigo byigenga bikorera imbere mu bihugu Guverinoma ziyoboyeye. Iyi nkuru si ibyo yibandaho, iribanda ku myenda za Gurinoma zivana hanze.

Ibihugu bifite amadeni menshi, kurusha ibindi.

Ibi nibyo bihugu bifite imyenda myinshi byavanye hanze. Uru rutonde rukaba ari urw’uyu mwaka.

. Leta zunze ubumwe za America

America nicyo gihugu cya mbere gifite imyenda myinshi cyasabye mu bihugu bitandukanye cyane mu Bushinwa no mu Buyapani.

America nubwo itanga imyenda myinshi ibicishije muri IMF, Banki y’Isi , mu ntambara ndetse no muyindi miryango itandukanye, ntabwo biyibuza kuba ariyo ya mbere ifite imyenda myinshi.

America ifitiye ibindi bihugu imyenda ingana na Tiliyoni 31 zose, uyu ukaba umwenda ukabije cyane, uyiremereye kandi.

America nubwo ifasha ibindi bihugu ibicishije muri IMF n Banki y’Isi, yo ntabwo ijya ifatamo imyenda kuko inyungu ku nguzanyo muri ibyo bigo byayo iba iri hejuru cyane.

. Ubwongereza

Ubwongereza nabwo buza ku mwanya wa 2 mu kurya imyenda y’inyuma y’igihugu. nabwo bufata imyenda myinshi hanze y’igihugu.

Ubu ubwongereza bukaba bufite imyenda ingana na Tiriyoni 8.73 yose bugomba kwishyura.

. Ubufaransa

Igihugu gikomeye nk’Ubufransa nacyo gifata imyenda hanze y’igihugu.

Kiza ku mwanya wa 3 mu bihugu bifite akayabo k’imyenda dore ko gifite imyenda ingana na Tiliyoni 7.04 cyafashe hanze y’igihugu ahantu hatandukanye.

. Ubudage

Ubudage ni igihugu gikomeye mu bukungu ku Isi, ariko nabwo bujya bunyuzamo bukaka imyenda hanze y’igihugu.

Ubu Ubudage bukaba bufite imyenda inangana na Tiliyoni 6.46, ishobora no kuba yariyongereye kuko iyi mibare niyo mu mwaka wa 2022.

. Ubuyapani

Ubuyapani, nabwo ni igihugu giteye imbere mu buryo bwose. Bufite ubukungu buteye imbere cyane ku ruhando mpuzamahanga. Nbwo bujya bugira butya bukaka imyenda mu mahanda.

Ubu Igihugu cy’Ubuyapani gifite imyanda kigurije hanze mu mahanga ingana na Tiliyoni 4.36. bukaba buza ku mwanya wa 5 mu kurya imyenda myinshi.

. Ubushinwa

Iki Gihugu nubwo kiguriza ibindi hafi ku Isi Hose ariko nacyo kijya kiguriza hanze y’igihugu.

Ubushinwa bukaba ari igihugu gifite umuvuduko mu itererambere, ikoranabuhanga, imibereho myiza y’Abaturage n’ibindi. Ubukungu bw’Ubushinwa buka buzaza imbere y’ubwa America mu mwaka wa 2030.

Ubushinwa bukaba bwarigurije Tiliyoni 2.64, bukaza ku mwanya wa 6 mu bihugu bifite imyenda myinshi ku Isi.

. Ubutaliyano

Ubutaliyano, buza ku mwanya wa 7 mu kugira imyenda myinshi buvana mu mahanga. Ubu bukaba bufite imyenda ingana na Tiliyoni 2.51 zose bugomba kwishyura.

. Esipanye

Igihugu cya Esipanye, kiza ku mwanya wa 8 mu kugira imyenda myinshi kivana mu mahanga, ubu kikaba gifite umwenda wa Tiliyoni 2.26 zose kizishyura mu bihe bitandukanye.

. Canada

Canada ifite imyenda ingana na Tiliyoni 3.2.

Canada nayo ni igihugu gifite ubukungu bwiza, n’izindi nzego zikomeye kurwego mpuzamahanga, ariko ntabwo itangwa ku_myenda mvamahanga.

Canada ikaba iherereye k’Umugabane wa Amerika mu m’Amajyaruguru y’uyu mugabane.

. Australia

Iki gihugu giherereye k’umugane wa Oceania kikaba ari nacyo ki nini kuri uyu mugabane, nacyo gifite akayabo k’umwenda ugera kuri Tiliyoni 3 zose cyakuye mu mahanga.

Ibi bikaba aribyo bihugu 10 biza imbere y’ibindi mu kuremererwa n’imyenda mva mahanga, ku Isi. Ibi bihugu byose kandi bikaba bihuriye kuba ari ibihugu bikize kandi biyoboye ubukungu bw’Isi.

U Rwanda rukaba ruza ku mwanya w’i 144 na Miliyaridi 2.44, iyi mibare y’u Rwanda ikaba ari iyo mu mwaka wa 2016 mu kwezi k’Ukuboza.

Repubulika Iharanira Demukasi ya Congo yo iza ku mwanya 127, n’umwenda wa Miliyaridi 5.33 zose.

U Burundi ku mwanya w’i 174, na Miliyoni 705.

Tanzaniya iza ku mwanya wa 99, na Miliyaridi 15.9 zose.

Uganda ku mwanya w’i 122, na Miliyaridi 6.24 zose.

Iyi niyo myenda izwi ibihugu byo muri Africa y’Uburasirazuba bifitiye amahanga.

NB: Iyi mibare ISHEJA MEDIA HOUSE IKABA YAYIBAZE MU MADOLARI yo muri Amerika.