Ibihugu 10 byemera ikoreshwa rya Cryptocurrency nta_komyi.
Cryptocurrencies ubundi n’iki? Cryptocurrency ni ifaranga ry’ikoranabuhanga ridafatika rishingiye kuri blockchain kandi ryegerejwe buri wese uzi icyo rivuze kugirango agire icyo arimaza we n’undi bashaka kugira ibyo bagurana Leta itabyivanzemo.
Iri faranga, rikabasha guhererekanywa mu kugurana ibicuruzwa cyangwa ibindi bikenera kuba byaguranwa. Kuri ubu hari ubu bwoko bw'amafaranga y'ikoranabuhanga agera ku 19,000 yose, azwi cyane harimo nka Bitcoin na Ethereum.
Hari ibihugu/ Leta by/zemerera abaturage babyo gukoresha iri faranga ryo kuri interineti nta nkomyi. Iri faranga ubundi ryadutse muri 2009, habanje kuza Bitcoin What Is Bitcoin and How Does It Work. Leta zabanje kuryamagana bikomeye cyane, ariko ubu kuryamagana ntacyo bikimaze kuko ntacyo biramira, kuko n’ubundi bitanabuza abarikoresha kurikoresha na leta ntizizamenye uko bigenda, hari ibihugu rero byemereye abaturage babyo kurikoresha batabundabunda kuko n’ubundi amaherezo y’inzira ni munzu.
Ibi ni Ibihugu 10 byatanze rugali k’ubaturage babyo ngo bakoreshe ifaranga ryo kuri interineti ntacyo bikanga.
1. Portugal
2. Switzerland
3. Estonia
4. Singapore
5. The Netherlands
6. Malta
7. Canada
8. Germany
9. Slovenia
10. El Salvador
Kugeza ubu ibi n’ibyo bihugu biza imbere y’ibindi mu kwemerera ababituye gukoresha amafanga yo kuri interineti nta rwikekwe bafite.
Kanda hano usome ama crypto wakwibikaho uyu mwaka cyangwa se ukamenya ibyayo.