Ibihugu 10 bifite abicanyi ku kigero cyo hejuru kurenza ahandi ku isi.

Abicanyi: n’abantu bica abandi bakabikora bishimisha kugirango babeho, hari n’ababiterwa n’impamvu runaka harimo n’uburwayi cyangwa se batumwe, hari n’abica kubwinyungu za ababatuma.

Ibihugu 10 bifite abicanyi ku kigero cyo hejuru kurenza ahandi ku isi.

Bakunze kwitwa aba psychopaths abantu bakora uyu mwuga wo kwica.

Abahanga mu mitekerereze bahuriza ku mpamvu zikurikira ko arizo zitera abantu kuva mu bumuntu bakaba inyamaswa kugera aho bahitamo kwibera mu buzima bwo kumena amaraso gusa aricyo kibashimisha : ubukene, ibibazo byo mu mutwe, indwara zo mu mutwe, uburakare no kwiheba n’ibindi…………

10. Japan

Ifite abicanyi ba bigize umwuga benshi, ariko abari bamaze gufatwa kugera 2016 ni 13 bonyine, aba bicanyi bazwiho kwica umuntu badahuje igitsina rimwe na rimwe bakabica bamaze no kubafata ku ngufu. biragoranye kubafata kubera uburyo bakoramo, bamaze kwivugana abantu benshi biganjemo igitsina gore.

9. Canada

N’ubwo iki gihugu gifite umutekano uhagije, ariko mu mateka hazwi nk’ahantu haba abicanyi cyane. Hamaze gukatirwa 13, Hari umwicanyi muri iki gihugu wishe abagore 49 mu gihe yarafite intego yo kwivugana 50 yafashwe ataragera ku ntego ye. ya koreshaka umu maneko we amushakira abana bato bababokwo n’abagore bo kwica.

8. France

Iki gihugu mu mateka ya cyo cyagize abicanyi b’umwuga 17 bakoze ubwicanyi ubuzima bwa bo bwose. uwamenyekanye cyane Kandi wari mubi muri uyu mwuga azwi ku kabyiniriro ka “French ripper” yahawe ir’izina kubera ibikorwa bya kinyamaswa yakoreraga abo agiye kwica birimo kubica urubozo no gufata kungufu. Ntabwo byashobotse kumufata kubera ukuntu yicishaga ibikoresho bidasiga ibimenyetso.

7. Afurika y’epfo

Muri iki gihugu police yaho yatangaje ko hamaze kubaho abicanyi bagera kuri 20 muri 2016, bicaga kubwo guhaza ibyifuzo byabo gusa.

Umwe muri bo yishe abagore 38 afata ku ngufu n’abandi bagera kuri 40 mu gihe gito cyane.

6. Mexico

Mexico izwi ho kuba ifite abicanyi bagoye gufatwa, kurenza ahandi muri Kariya Karere iherereyemo. Ubu Mexico mu mateka yatunze abicanyi karahabutaka bagera kuri 21 mu gihugu hose kugeza 2016. Uwamenyekanye muri bo yari umugore wishe abantu 50 babashije kumenyekana, mu buzima bwe gusa Bivugwa ko uyu mubare byashoboka ko waba urenga.

5. Russia

M’u Burusiya kuva kera haranzwe abicanyi, uwamenyekanye cyane ni uwivuganye abagore n’abana 56 bose. Yabicaga amaze kubafata ku ngufu no kubakorera iyica rubozo. M’u Burusiya bivugwa ko hamaze kuba abicanyi 24 bamaze gutabwa muri yombi.

4. Australia

Abicanyi bo muri Australia bazwiho gukorera mu ma tsinda, ndetse no kwitondera ibyo bagiye gukora, mbere yo kwica barabanza bagakorera ugiye kwicwa iyica rubozo n’ibindi bibabaza umuntu kuburyo budasanzwe.

Abafashwe ni 24 nibo inkiko zakatiye.

3. Germany (ubudage)

Kumva umwicanyi mu Budage si igitangaza kuko Bimaze kumenyerwa ko mu Budage hatabura umwicanyi uko byagenda kose. Uwamenyekanye cyane ni uwivuganye abantu basaga 1000 mu buzima bwe bwose, imibiri yabo yicaga yabonwaga yangiritse cyane kuburyo byagorana kugira icyo bayikoraho. Abicanyi bamaze gufatwa mu budage ubu ni 26.

2. England (ubwongereza)

Mu Bwongereza niho hafatwa nk’ihuriro rya hahurira abicanyi benshi baturutse mu mpande 4 z’Isi. bajya ku hakorera ubwicanyi bwabo, abamaze gufatwa ni 47 bose.

Mu kinyejana cya 19 mu Bwongereza hishwe abana 400 bishwe n’abicacanyi kabuhariwe.

1. United States of America (leta zunze ubumwe z’Amerika)

Iki gihugu gifatwa nk’ahantu havukira abicanyi b’ibihe byose, buri Saha muri America hashobora kwicwa umuntu azize amaherere.

Abicanyi bari bamaze gukatirwa muri 2016 bari 227 bose muri kino Gihugu.

Uru rutonde rwasohotse muri 2016, n’uku imibare yari ihagaze. Imibare y’abicanyi iri mu nkuru n’iya babashije gufatwa, hari nabatazwi baburiwe irengero.