Iran mu nzira yo kurasa igisasu kirimbuzi.

Uburengerazuba buratangaza ko Iran yishe amategeko ahuriweho yo gutunganya imbaraga za nuclear ngo zibyazwemo amashanyarazi, ahubwo Iran ikazamura ikigero cy’imbara za Uranium kugirango izibyazemo imbaraga kirimbuzi, igamije gucura bomb atomic.

Iran mu nzira yo kurasa igisasu kirimbuzi.

Umuryango ukurikirana ikoreshwa rya nuclear ku Isi (International Atomic Energy Agency’s IAEA) uravuga ko Iran igejeje Uranium ku kigero kirenze 60%, iyo Uranium itunganyijwe kugera kuri icyo kigero iba ishobora kubyazwamo intwaro.

Iyi migambi ya Iran yo gucura intwaro z’ubwirinzi cyangwa se bomb atomic, biravugwa ko iri gucurirwa no gukorerwa mu ruganda rwari rusanzwe rutunganya izi mbaraga za nuclear rwitwa Fordow Plant, uru ruganda rutunganyirizwamo izi mbaraga kirimbuzi ngo ruherereye hagati y’imisozi, aho byagorana kuba rwagabwaho igitero n’uwariwe wese, bivugwa ko Iran yarwubatse muri iyo misozi nk’ubwirinzi nde no kugora uwashaka kuba yarurasaho.

Uru ruganda rwa Fordow, ngo rwongerewe uburinzi buhambaye ndetse n’abarinzi benshi kandi b’umwuga kuva igihe Iran yafataga umwanzuro wo kongera ikigero cya uranium ihatunganyirizwa.

Iran birakekwa ko yongereye uranium kugera kuri kiriya kigero cy’uko yabyazwamo intwaro kirimbuzi mu mwaka 2021 mu kwezi k’Ugushyingo 2021, mu gace ka NATANZ.

Iran iri gukora bino mu gihe muri 2015 ibihugu birimo America , Ubudage, Ubufaransa, Ubwongereza byari byanze ubu busabe bwa Iran bwo yakongera ingufu za nuclear mu nganda zayo zimwe na zimwe, n’ubu ni ibintu ibi bihugu bitishimiye bivuga ko Iran iri kurengera. mu gihe ubutegetsi bwa iran buvuga ko imigambi yabwo iri gukorwa ntawe ibangamiye.

Ibi bihugu bikaba bifite icyoba cy’uko Iran yagera kuri izi ntwaro za kirimbuzi, kuko byahita bihindura imikorere yabyo m’uburasirazuba bwo hagati ndetse bikabangamira igihugu cy’Inshuti yabyo ari cya Isiraheli.