Ese waba uzi ibihugu 5 ku Isi, bifite ubwiganze buri hejuru mu kugira Abari n'Abategarugori benshi mu nteko z'ishinga amategeko zabyo?.

Isheja .com yabateguriye icyegeranyo cy'ibihugu 5 bya mbere ku Isi, aho biza ku isonga mu kugira benshi b'igitsina gore bari mu myanya ifata ibyemezo.

Ese waba uzi ibihugu 5 ku Isi, bifite ubwiganze buri hejuru mu kugira Abari n'Abategarugori  benshi mu nteko z'ishinga amategeko zabyo?.

Si ibintu benshi bagiye bakunda kwiyumvisha kuko bumvaga ko umugore cyangwa abakobwa ari abantu badafite ijambo cg se  ngo babe barihabwa muri rubanda nyamwinshi, abanyantege nke gusa ukurikije Isi tugezemo imyumvire nk'iyo iragayitse kuko abari n'abategarugori bagenda barekana ko bashoboye bigendeye ku kizere n'ububasha bwo kuzuza inshingano zabo cg izo batumwa, dore ubu umugore ategeka Igihugu Kandi benshi batarabyiyumvishaga ingero nyinshi zirahari nka : Samia suluh utegeka Tanzania.

1. U Rwanda

Igihugu cy'u Rwanda kiza ku isonga mu kuba igihugu cya mbere mu kugira ubwiganze bw'abagore cg abigitsina gore benshi mu myanya ifata ibyemezo, dore ko U Rwanda rufite umubare w'abigitsina gore benshi mu nteko ishinga amategeko, ku  Isi ruri ku isonga, aho rufite ubwiganze bwa 61.3%.

2 . Cuba

Igihugu cya Cuba n'ikimwe Kandi nacyo mu bihugu ku Isi byaharaniye kwishyira ukizana n'iterambere rya bose, iki gihugu cyagiye gifatwa nk'igihugu kiyoborwa mu gitugu gusa wareba impinduka nziza  bakora n'iterambere ryaho riha umwanya bose ukabona ko benshi b'igitsina gore bahawe amahirwe n'umwanya wo kwerekana ko bashoboye,  ibi byatangijwe na  Fidel Castro wahoze ategeka Cuba afatanije na Ernesto Che Guevara, aho baharaniraga impinduka no guha ijambo ab'igitsina gore no kubaha amahirwe ngo berekane ko bashoboye babashishikariza  ku gutinyuka, igihugu cya Cuba cy'ikaba gifite ubw'iganze bungana na 53.2% mu kugira benshi b'igitsina gore mu nteko nshinga amategeko yaho.

3. Bolivia

Igihugu cya Bolivia kiza ku mwanya wa gatatu mu kugira ubwiganze bw'abagore n'abakobwa benshi mu nteko nshinga amategeko, Dore ko bafite ubwiganze bwa 53.1% bigatuma kiba igihugu cya 3 ku isi, giha amahirwe n'umwanya benshi b'igitsina gore batitaye ku bitsina ahubwo bita ku bushobozi bw'ushoboye gukora.

4. Grenada 

Grenada iza ku mwanya wa kane ku Isi  mu kugira umubare munini w'abagore batinyuka, dore ko iki gihugu gifite ijanisha rya 46.7% by'umubare munini w'abigitsina gore mu nteko mfata byemezo yaho (inteko ishinga amategeko). 

5 . Namibia

Igihugu cya Namibia kiza ku mwanya wa 2 muri Afurika mu guha ijambo abagore, n'umwanya izaho ikurikira u Rwanda, dore ko igihugu cya Namibia gifite ubw'iganze bwa 46.2 % mu kugira benshi b'igitsina gore mu nteko nshinga amategeko yaho.

Uku niko ibihugu bikurikirana mu kugira abagore benshi mu nteko zishinga amategeko mu bihugu byabo.