Menya Amakuru mashya kuri greenCard.
Amakuru meza ku bantu basabye /bakinnye GreenCard ni uko abakoze amakosa amwe tugarukaho muri iyi nkuru bitazababuza kubona Visa, hari amakosa ubundi atajyaga yihanganirwa ariko ubu yirengagijwe ntabwo azimisha visa uwabashije kubona/Gutsindira GreenCard.
Ikarita ya GreenCard ihabwa umuntu wabashije gutsinda umukino w'amahirwe wa Lottery visa, ukinnye agatsinda uyu mukino ahabwa visa imwemerera kujya gutura / Kuba muri America.
Ubonye iyi visa biciye muri lottery visa akuzuza ibisabwa byose akagera muri America yakirwa nk'Umuturage wa Leta zunze ubumwe za America. Aba afite uburenganzira bwo Kuba umunya_America.
Amakosa azababarirwa kubayakoze ntabimishe visa, ubundi atarasanzwe ababarirwa ni aya akurikira:
1. Kwandika udakurikiranyije amazina yawe neza cyangwa gushyiramo amakosa mu myandikire y'Amazina yawe.
Ubundi iri kosa ntiryababarirwaga, ariko ubu ntirizabuza uwabonye visa kutayihabwa. Amakosa kuri iyi ngingo azakosorwa mu gihe cyo kuzuza DS26.
2. Kwandika nabi Italiki y'amavuko.
Ibi nabyo K'ubusanzwe ntibyababarirwaga ariko kuri iyi nshuro uwabikoze nabi agatsinda azahabwa visa.
Muri Leta zunze ubumwe za America bandika italiki y'amavuko babanje ukwezi, italiki y'amavuko bagakurikizaho umwaka. Ibi nabyo bizakosorerwa kuri DS26 mu gihe cyo kuyuzuza.
3. Uwanditse nabi ikiciro cy'amashuri yize nabyo ntazabizira, azahabwa umwanya wo kubikodora kuri DS26 mu gihe cyo kuyuzuza.
Uzabona visa yarujuje ikiciro cy'ishuri kitari cyo azahabwa amahirwe yo gukosora.
4. Seritifica y'Amavuko idahura n'Urupapuro rw'inzira.
Umuntu ufite izi mpapuro zinyuranye kuho yavukiye, aragirwa Inama yo gukoresha Urupapuro rw'inzira naramuka abonye visa. Aha birareba agace cyangwa umugi si Igihugu. Uwibeshye ku Gihugu we nta guhabwa amahirwe yo gukosora azabona.
Aya niyo makosa agaragazwa nkatazabuza abantu bayakoze kubona visa mu gihe bazaba batsinze lottery visa.
Biteganijwe ko abatsinze bazatangazwa ku Italiki ya 6 Gicurasi 2023, ni naho abantu bazatangira kureba niba batsinze cyangwa se batsinzwe.